Forum where current and former Rwandan leaders and their spouses network and collaborate to address community issues.

Kigali, Rwanda
Joined March 2012
Include

Only show posts containing:

Exclude

Hide posts containing:

Time range
-
Minimum likes
Impanuro za Nyakubahwa Jeannette Kagame: @FirstLadyRwanda Abanyamuryango ba @UnityClubRw Intwararumuri bakwiye gusiga umurage ufatika ku bakiri bato wo kubaka ubumwe butanyeganyezwa n’u Rwanda ruzira kongera kuzima.
11
20
930
Mu biganiro by’Ubumwe n’Ubudaheranwa @RwandaWest , Madamu ValĆ©rie Nyirahabineza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kabiri wa Unity Club, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, ku ruhare rwabo mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda. Yashimiye abatanze ibiganiro n’ibitekerezo, asaba abayobozi kugeza ku bo bayobora ukuri kw’amateka n’ubutumwa bungukiye muri ibi biganiro. Yagize ati: ā€œNta muyobozi uta inshingano. Iyo wabaye umuyobozi, abaturage bakubonamo umuyobozi.ā€ Yabasabye kuba urumuri bimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, anashishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga gutaha, bagafatanya n’abandi kubaka Igihugu.
25
36
1,395
Mu gusoza ibiganiro by’Ubumwe n’Ubudaheranwa byabereye @RwandaNorth , Madamu Kayisire Solange, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mbere wa Unity Club, yihanganishije abaturage ba Musanze bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya GOICO, abasaba gukomeza kwishakamo imbaraga zo kudaheranwa. Yashimangiye ko ubumwe n’ubudaheranwa ari byo mahitamo yonyine dufite, asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo y’amacakubiri, kugeza ku rubyiruko ukuri ku mateka yacu no kubaka umuryango utekanye, urubyiruko rushoboye kandi ruzira ibiyobyabwenge. Yibukije ko kurwanya ibibazo bito bitarakura ngo bihinduke ibikomeye, no gukomeza kwimakaza ubumwe, ari inshingano ya buri wese mu rugendo rwo kwiyubakira Igihugu kitajegajega.
24
1
32
1,492
UBUTUMWA BWO GUSOZA IHURIRO RY’UBUMWE N’UBUDAHERANWA Ubutumwa bwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Madamu Domitilla Mukantaganzwa Mu gusoza iri huriro, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagarutse ku ngingo z’ingenzi zifasha Abanyarwanda gusobanukirwa amateka y’Igihugu, gukomeza kubaka ubumwe no guhererekanya inshingano zo kurinda ibyagezweho. Yasobanuye ko ihanurwa ry’indege ritagomba kwitiranywa na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko Jenoside yari umugambi wateguwe wo kurimbura Abatutsi bazira uko bavutse. Yibukije ko u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye, rukicwa, rugasenyuka, ariko rukongera kwiyubaka. Yagize ati: ā€œU Rwanda rwarapfuye, ariko ntiruzongera gupfa ukundi.ā€ Ku birebana n’Abanyarwanda bakiri mu mitwe irwanya u Rwanda, by’umwihariko FDLR, yasabye abazi abo bantu n’imiryango yabo kubagezaho ubutumwa bw’uko Igihugu kibateze amaboko, bakagaruka mu gihugu cyabo bakubaka ubuzima bushya. Yashimangiye ko buri Munyarwanda afite inshingano zo kugira uruhare mu kugarura no gukomeza ubumwe bw’Igihugu. Ku rubyiruko, yagaragaje ko kurutumira mu biganiro nk’ibi ari uburyo bwo kurusigira inshingano zo kubaka Igihugu. Yashimangiye ko Igihugu kirwizera kandi ko gifite icyizere cy’ubushobozi bwarwo bwo gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no kurinda ibyagezweho. Yashishikarije ababyeyi, by’umwihariko abagore n’abagabo, gufata umwanya wo kuganira n’abana, abuzukuru, abakwe n’abakazana ku mateka y’Igihugu. Yasabye imiryango gusubiza ibibazo by’abana bababwira ukuri, kuko kubahisha amateka bishobora kubakururira gufata ibyemezo bishingiye ku makuru atari yo. Yibukije kandi abagore uruhare rwabo mu kurera abana, kubatoza indangagaciro z’Igihugu, kubakundisha u Rwanda no kubarinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Yasabye abahagarariye Uturere gutaha bagategura ibiganiro nk’ibi aho baturutse, kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kurebera hamwe amateka Igihugu cyanyuzemo, aho kigeze n’icyerekezo cyaho kigana. Yashoje ashimangira ko ubumwe ari imbaraga z’Abanyarwanda, kandi ko buri wese afite inshingano zo kubusigasira no kubutoza n’abazabakomokaho. ā€œAbanyarwanda tugomba kuba umwe. Ntituzemera ko u Rwanda rwongera gusenyuka. Abubaka Igihugu bafite intego yo gukomeza kukigeza ku iterambere rirambye, kandi ntawe ukwiye kubabera inzitizi.ā€
28
34
1,185
Ubwo yatangizaga ibiganiro ku bumwe n'ubudaheranwa mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Rt. Hon. Mukantaganzwa Domitilla, yashimangiye ko ubumwe bw'Abanyarwanda ari umurage ugomba kubungabungwa.
2
6
621
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiterii y'Ubutegetsi bw'igihugu akaba n'Umuyobozi mukuru wungirije wambere wa @UnityClubRw yasabye Abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu Ntara y'amajyaruguru gufatanya bagahindura abakibona mu ndorerwamo y'amoko. ibi yabigarutseho mu biganiro by'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa mu Ntara y'amajyaruguru. #Flashfm #Amakuru
11
30
3,587
Uyu munsi, muri Kivu Intare Arena hagiye kubera ibiganiro ngarukamwaka by’abagize amahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa baturutse mu Turere twa Rubavu, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Madamu @DomitillaM2 wari Umushyitsi Mukuru yagaragaje ko iri huriro ari urubuga rwo gusuzumira hamwe urugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ibyagezweho n’inzitizi zigihari, hashingiwe ku mateka yihariye ya buri Karere. @NyabihuDistrict, @NgororeroDistr @RutsiroDistrict.@RubavuDistrict @Unity_MemoryRw @UnityClubRw
1
19
40
1,869
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madamu Uwimana Consolee mu ijambo ritangiza ihuriro yihanganishije abaturage bo mu Karere ka Musanze n’Abanyarwanda muri rusange bagizweho ingaruka n’isoko rya GOICO ryahiye. Yasabye ko uyu mwanya uba uwo gusubira inyuma tukarebera hamwe urugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa Abanyarwanda tumaze kunyuramo nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko ubumwe bwacu ariwo musingi w’iterambere ry’Igihugu, ndetse ubudaheranwa aribwo butuma tubasha kugenda duhangana n’ingorane zose Igihugu kigenda gihura nazo. Yashimangiye ko Abanyarwanda nidukomeza gushyira hamwe nta na kimwe kizatunanira. Yagarutse ku bayobozi babi, n'abasirikare bakuru baranzwe n’amacakubiri muri Perefegitura ya Ruhengeri muri Repubulika ya Mbere n'iya Kabari, ndetse n’ibitero by’abacengezi byahitanye abaturage benshi b’iyi Ntara y’Amajyaruguru, anagaragaza ko imiryango itari mike yagiye igira uruhare mu guhisha abacengezi ndetse no kohereza abana babo mu mashyamba bakajya gufatanya n’abo bacengezi bari mu mutwe wa FDLR. Yasobanuye ko uyu mwanya ari uwo kwicara Abanyarwanda tugasasa inzobe tukavugisha ukuri tukungurana ibitekerezo ku byatuma Igihugu gikomeza kwiyubaka, kuko aya mateka ari ayacu kandi tugomba kuyavuga kugira ngo adufashe ariko n’abatoya bashobore kuyigiraho.
1
32
49
1,389
ā€œInkomoko y'icyasenye u Rwanda turayisanga mu 1959. Ku itariki 13 Nzeri muri uwo mwaka abayobozi b’u Rwanda b’icyo gihe bari bashyizwe imbere n’Ababiligi batangiye kwemeza ko Abanyarwanda atari bamwe kandi ko Igihugu kigomba gutegekwa na bamwe. Kuri iyo tariki Kayibanda yandikiye Umuryango w’Abibumbye avuga ko Abahutu bihariye 85% by’Abanyarwanda, bityo ngo Abahutu bakaba batewe impungenge no gukomeza guturana n’Abatutsi, asaba ko Igihugu cyagabanywamo igice cy’Abahutu n’icy’Abatutsi nk’uko bimeze ku ba Wallons n’aba Flamands mu Bubiligi! Ngaho aho umushinga w’ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi watangiriye.ā€ Iki ni kimwe mu bimenyetso by’amateka Minisitiri @DrDamascene yahaye abitabiriye ibiganiro ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa hano i Nyamagabe.
Uyu munsi, ibiganiro mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa birakomereza mu Turere twa Nyamagabe ahahurira abaturutse muri @Nyamagabe na @NyaruguruDistr; i Musanze ahahurira abo mu Turere twa @MusanzeDistrict, @BureraDistrict, @GakenkeDistrict na @rulindodistrict; mu gihe i @RubavuDistrict hahurira abavuye mu Turere twa @RutsiroDistrict, @RubavuDistrict, @NyabihuDistrict na @NgororeroDistr. Muri uyu mwaka wa 2026, insanganyamatsiko y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa iragira iti, ā€œUbumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu." Iyi nsanganyamatsiko igamije kwibutsa buri Munyarwanda wese kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo KUBA UMWE. Iratwibutsa kandi gusigasira no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’inshingano ya buri wese.
3
84
2
87
2,146
#RubavuNow: Today, the Unity and Reconciliation Commission is conducting activities in the Sectors of Nyamagabe that target those from @Nyamagabe and @NyaruguruDistr; in Musanze targeting those in the Sectors of @MusanzeDistrict, @BureraDistrict, @GakenkeDistrict and @rulindodistrict; while @RubavuDistrict is targeting those from the Sectors of @RutsiroDistrict, @RubavuDistrict, @NyabihuDistrict and @NgororeroDistr. In this year 2026, the theme of the Unity and Reconciliation Month is, ā€œUnity and Reconciliation: Our Choices." This theme aims to remind every Rwandan to realize that everything achieved is built on the good choices Rwandans made to BE ONE. It also reminds and encourages us to continue advancing Unity and Reconciliation as everyone's responsibility. @Unity_MemoryRw
4
24
42
2,328
Mu gutangiza ibiganiro by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa byahuje Uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, Umushyitsi Mukuru Madamu Mukantaganzwa Domitilla Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragaje ko iri huriro ari urubuga rwo gusuzumira hamwe urugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ibyagezweho n’inzitizi zigihari, hashingiwe ku mateka yihariye ya buri karere. Yibukije ko aka gace gafite amateka yihariye ajyanye n’abanyapolitiki n’abayobozi b’ingabo bakwirakwije politiki y’ivangura, urwango n’amacakubiri byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagarutse kandi ku ngaruka zayo, zirimo ibikorwa by’abacengezi hagati ya 1996 na 2001, n’ibitero byakomeje kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, birimo ibisasu byarashwe mu Mujyi wa Rubavu ku wa 27 Mutarama 2025. Yashimangiye ko ibiganiro bishingiye ku kuri no mu bwisanzure bifasha gusobanukirwa amateka, komorana ibikomere no gufata ingamba zo kurinda ibyagezweho. Yasabye buri wese kugira uruhare mu gusobanurira urubyiruko amateka y’u Rwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagoreka amateka, harimo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Yagarutse kandi ku kamaro ko kurwanya ibibangamira umuryango, birimo inzoga, ibiyobyabwenge n’imyitwarire inyuranyije n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, hagamijwe kubaka imiryango itekanye n’urubyiruko rushoboye. Yasoje ashimangira ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari umurage tugomba kubungabunga, naho ubudaheranwa bukaba imbaraga zidufasha guhangana n’ibikomere by’amateka no kubaka ejo hazaza heza. Ubumwe n’Ubudaheranwa ni amahitamo yacu ya buri munsi.
2
40
2
56
1,905
Birikuba: Uyu munsi, ibiganiro mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa Birikuba mu karere ka Rubavu bihuje uturere twa @RubavuDistrict hahurira abavuye mu Turere twa @RutsiroDistrict, @NyabihuDistrict na @NgororeroDistr. Muri uyu mwaka wa 2026, insanganyamatsiko y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa iragira iti, ā€œUbumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu." Iyi nsanganyamatsiko igamije kwibutsa buri Munyarwanda wese kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo KUBA UMWE. Iratwibutsa kandi gusigasira no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’inshingano ya buri wese.@Unity_MemoryRw @UnityClubRw
1
29
1
71
13,493
Uyu munsi, muri Kivu Intare Arena hagiye kubera ibiganiro ngarukamwaka by’abagize amahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa baturutse mu Turere twa Rubavu, @NyabihuDistrict, @NgororeroDistr na @RutsiroDistrict.
3
19
1
42
5,162
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yakomoje ku mateka y’isenyuka ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda ryagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abaturage gusangira ibitekerezo mu bwisanzure no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rurangwa n’ubumwe, amahoro n’ubudaheranwa. Hari mu biganiro by’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa byabereye mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, kuri uyu wa Kabiri. Ati ā€œTugomba kubaka u Rwanda kugira ngo rutazongera kugwa mu rwobo rwigeze kugwamo. Twahoze turi umwe, tugomba gusigasira ubwo bumwe, tukabugira umusingi wo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira mu rubyiruko.ā€ #RBAAmakuru
4
1
14
5,030
Mu gutangira ibiganiro by’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba, Umushyitsi Mukuru, Minisitiri w’Ubuzima, @nsanzimanasabin , yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, ku ruhare rwabo mu kongera kubaka Ubumwe n’imibanire myiza y’Abanyarwanda. Yashimangiye ko nta muyobozi ucyura igihe mu nshingano zo kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Yagarutse ku mateka y’isenyuka ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda ryagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abitabiriye ibi biganiro gusangira ibitekerezo mu bwisanzure no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rurangwa n’Ubumwe, amahoro n’Ubudaheranwa. Yashimangiye ko buri wese agomba gutahana: • Ukuri ku mateka y’Igihugu, ibyiza kimaze kugeraho n’ingamba zo gukomeza kucyubaka, cyane cyane hatozwa abakiri bato. • Umuhigo wo kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside igikigaragara mu Turere tw’Intara y’Iburengerazuba. Yagize ati: ā€œTugomba kubaka u Rwanda kugira ngo rutazongera kugwa mu rwobo rwigeze kugwamo. Twahoze turi umwe, tugomba gusigasira ubwo bumwe, tukabugira umusingi wo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira mu rubyiruko.ā€ Yongeyeho ati: ā€œIgihugu ni abantu, si amazu cyangwa imisozi. Tumenye ko Igihugu ari twe.ā€
60
1
78
3,059
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yagarutse ku mateka y’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda, by’umwihariko amateka y’iyi Ntara, afite imizi mu miyoborere mibi yaranze u Rwanda. Yagaragaje uko ubumwe bwahozeho, uko bwagiye busenyuka kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’urugendo rwo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Yagize ati: ā€œUyu munsi, twishimira ishema ryo kwitwa Abanyarwanda, tubikesha ubuyobozi bwiza, budaheza kandi bushyira imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa.ā€
26
29
978
Uyu munsi, kuwa 13/102026, i Karongi, hateraniye abasaga 600, bitabiriye inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa yahuje Uturere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi. Baraganira ku mateka y’u Rwanda, urugendo rw’imyaka 32 rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gushakira hamwe ibisubizo by’inzitizi zikigaragara. Ibi biganiro byateguwe na Unity Club Intwararumuri ku bufatanye na MINUBUMWE n’Intara y’Iburengerazuba. ā€œUbumwe nā€˜Ubudaheranwa :Amahitamo Yacuā€œ
2
43
1
56
3,997
Video: Ibiganiro by'abagize amahuriro y'ubumwe y'ubudaheranwa bo mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe byabereye i #Rwamagana , hagamijwe kuganira ku mateka y'Igihugu n'urugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa nyuma y'imyaka 32 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe.
1
9
16
859
Unity Club retweeted
Kuri uyu wa Kane, ku bufatanye na Unity Club, mu Karere ka Rwamagana hari kubera ibiganiro by'abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa, ryitabiriwe n’abaturutse mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe. Ni ibiganiro bigamije kuganira ku mateka y'igihugu n'urugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa nyuma y'imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Muri iki gikorwa hari gutangwa ikiganiro gihuriwemo na Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Uwineza Beline, Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na Mujawamariya Berthe wahoze ari Umudepite.
2
18
27
6,013
Abateraniye muri ibi biganiro baganiriye ku mateka y'Igihugu n'urugendo rw'ubudaheranwa mu myaka 32 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, inzitizi zikigaragara n'ingamba zo gukomeza gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda.
1
8
10
560