Flash Radio & TV retweeted
In Lusaka, Minister @onduhungirehe is attending the 20th Ordinary Session of the Regional Inter-Ministerial Committee (RIMC) of the International Conference on the Great Lakes Region.
The meeting brings together representatives of Member States to review regional developments and discuss joint efforts to advance peace, security and stability across the Great Lakes Region.
Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso (tear gas) n’imodoka zisuka amazi kugira ngo itatanye abigaragambyaga bari hanze y’Inzu Ndangamurage y’Igihugu ya Kolombiya i Bogota.
Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Umuco itanze itegeko ryo gukuraho ibintu 30 byari mu imurikagurisha, byerekeranye n’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina n’abandi bagize umuryango wa LGBTQ.
#Flashfm #Amakuru
🎥AMASHUSHO🎥
FC Barcelona yamaze kugera i Paris mu Bufaransa uyu munsi, tariki ya 19 Ukwakira 2026. Yagezeyo nyuma yo gutinda mu rugendo bitewe n’igihu cyinshi cyari ku kibuga cy’indege.
Umukino ukurikira: Barcelona izakina na Paris Saint-Germain (PSG) ku wa kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, kuri Parc des Princes, i Paris.
Abakinnyi batazagaragara
- Jules Koundé: afite imvune.
- Eric García: afite imvune.
- Andreas Christensen: na we ari mu bakinnyi bafite ikibazo cy’imvune.
#DRC:Horațiu Potra wahoze ayoboye itsinda ry’abacanshuro b’abanya-Romania bari barahawe akazi na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko gufatwa k’Umujyi wa Goma muri Mutarama 2025 bitatewe no kuhava kw’abo yari ayoboye, ahubwo ko ingabo za Congo zari zifite ibibazo bikomeye by’imiyoborere, ibikoresho n’imibereho y’abasirikare.
#Flashfm #Amakuru
AMAVUBI ABONYE ITIKE Y’IGIKOMBE CYA AFURIKA MU BATARENGEJE IMYAKA 17
#RoadToU17AFCON #CECAFAU17Qualifiers #Rwanda2026
Umuyobozi w’Umujyi wa Paris,Emmanuel Gregoire yatangaje ko inzego bireba zirimo kuganira ku ngamba zitandukanye zigamije kugarura no kubungabunga ituze n’umutekano mu mujyi, ni mugihe hakomeje imyigaragambyo ikomeye.
Abajijwe niba hashobora gushyirwaho isaha ntarengwa abaturage bagomba kuba bageze mu ngo zabo (curfew), mu rwego rwo guhangana n’iyo myigaragambyo, Umuyobozi wa Paris yavuze ko hari uburyo butandukanye buri gusuzumwa.
Yagize ati: “Turimo kuganira ku mahitamo atandukanye… Gushyiraho no kubungabunga amategeko n’umutekano ni ingenzi cyane.”
Ibi bije nyuma y'uko hari hakwirakwijwe amakuru ko hashobora kuba hagiye gushyirwaho isaha ntarengwa yo gutaha ku batuye uyu mujyi.
#Flashfm #Amakuru
Mugisha Gilbert wakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda,yanyomoje amakuru yari yakwirakwijwe avuga ko byaba bitameze neza hagati ye n’umugore we Mpinganzima,avuga ko ahajishwe igisabo hadaterwa ibuye.
Ni amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru nyuma y’uko Mugisha Gilbert yari yakuye amafoto ari kumwe n’umugore we ku rukuta rwe rwa Instagram.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram (instagram story), yifashishije ifoto ye n’umugore we yagize Ati "Ahajishwe Igisabo ntihaterwa ibuye muramenye."
Ubu butumwa bukaba bwashimangiye ko uyu muryango ushobora kuba nta kibazo ufitanye.
#Flashfm #Amakuru
Flash Radio & TV retweeted
This Monday, DG RTB, @PUmukunzi , attended the opening ceremony of the second cohort of Rwandan students at Zhengzhou Electric Power College (ZEPC) in Henan Province, China.
The programme, part of Rwanda–China TVET cooperation, provides Rwandan youth with opportunities to acquire advanced technical knowledge and practical skills in the power and energy sector.
In his remarks, he highlighted the importance of developing a highly skilled workforce as Rwanda continues its economic transformation. He encouraged the students to make full use of this opportunity, work hard, acquire relevant skills, and return home ready to contribute to Rwanda’s development.
He also commended the Government of China, the Department of Education of Henan Province, ZEPC, Forever Technology, and all partners for their continued support of this cooperation.
Under the RTB–ZEPC partnership, 36 Rwandan TVET students are currently enrolled at the college, building skills for Rwanda’s energy sector. #NanjyeNdiTVET #SkillsThatMatter
Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yemejwe na ZANU-PF nk'umukandida umwe rukumbi w'ishyaka mu matora ateganyijwe mu 2029.
Icyo cyemezo cyafatiwe mu nama y'ishyaka yabereye i Chinhoyi, aho abayobozi ba ZANU-PF banemeje ko inama nkuru itaha yimurwa, ikava mu 2027 igashyirwa mu 2029.
Ni mugihe iri shyaka rikomeje gahunda z'imbere mu ishyaka n'ivugururwa ry'itegeko nshinga rya Zimbabwe.
#Flashfm #Amakuru
Ku wa 18 Ukwakira 2026, intumwa ziyobowe na Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, zitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru y’abaminisitiri yabereye i Lusaka muri Zambia.
Iyi nama yakurikiye inama yahuje impuguke zitandukanye yabaye ku wa 17 Ukwakira 2026.
Iyi nama yahuje ba Minisitiri b’Ingabo, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ababahagarariye baturutse mu bihugu bigize Itsinda rishinzwe Guhuza no Gukurikiranira hafi Ibikorwa birebana n'umutekano (Contact and Coordination Group), ari byo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Uganda na Tanzania.
Abitabiriye iyi nama basuzumye kandi bemeza umushinga w’amabwiriza ngenderwaho agenga ibikorwa byo kwambura intwaro, gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe, abarwanyi b’abanyamahanga bari mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Uyu mushinga w’amabwiriza uzashyikirizwa abakuru b’Ibihugu kugira ngo bawusuzume kandi bawemeze burundu.
#Flashfm #Amakuru
Bamwe mu barwanashyaka b'ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda @DemGreenPartyRw, bo mu karere ka @KayonzaDistrict baravuga ko amahugurwa bahawe azabafasha kubungabunga ibidukikije hagamijwe guhangana n'ikibazo cy'amapfa yakunze kwibasira Intara y'Iburasirazuba.
#Flashfm #Amakuru























