This is the official X account of the Ministry of National Unity and Civic Engagement - MINUBUMWE. Email: [email protected]

KG 7 Ave, Kigali, GASABO
Joined October 2021
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Uruhukire mu mahoro mubyeyi, muvandimwe, nshuti ya benshi, Intore, Imfura y'ababyeyi Suzana Nyiranyamibwa. Utabarutse ukunzwe, wahojeje abatagira ingano amarira y’agahinda n’akababaro u Rwanda rwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndakwibuka nk’ejo mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, utaramye uhoza abababaye, uririmbira abatahutse barimbuwe bazizwa uko baremwe. Tuzagukumbura Nyiranyamibwa mwiza. Ndakwibuka mu ndirimbo zawe z’imena n'urumenesha zashyuhije urugamba rwo kubohora u Rwanda. Ubwira inyangabirama uti “Turaje tuje tujya iwacu, cyo nimusase bugari, dore igihe kirageze, cyo gushyira hamwe twese tugakorera u Rwanda. Turaje muturebe mutumenye turi bene mugabo umwe. Turaje nta rwango ku mutima, nta nzika z’ibyahise. Turaje tubafitiye amakuru n’amajyambere y’ukuri, n’umurava n’ubupfura, ntabwo tuje gusahura, turaje turukumbuye cyane, turukorere buhanga.” Iyo Leta ya Habyarimana wabwiraga ikumva ntimene amaraso, u Rwanda ruba rwemye rutarira amarira y’agahinda ka Jenoside. Jenoside igihagarikwa, warebye u Rwanda urumirwa, usanze n’abari bakwiye kurengera abicwaga barabaye ibigwari, abandi benshi barahisemo inzira ya Jenoside. Urongera ukora mu nganzo urarimba uti: ”Ese mbaze nde? Ngire nte? Nkore iki? Ese mbaze nde? Ko uwo nabajije atakiriho? Kiliziya z’Imana zuzuye imirambo. Amarira y’impfubyi ntatuma usinzira. Abapfakazi benshi barwaye intimba. Bashoreye abantu boshye ibitungwa bajya kubica ba bagome. N’igisekeramwanzi nticyarokotse.” Ukarangiza utange icyizere n’ihumure uti: “Twirinde kwiheba dutsinde ishavu…” Uko imyaka yagiye ihita, waririmbye indirimbo z'ikizere zikomeza abato n’abakuru. Ikiriyo cyo kwibuka abacu kireka kuba umwanya wo gushavura no kuganya, gihinduka igitaramo cyo kurata ibigwi byaranze abatutsi bishwe n’indangagaciro zabaranze, turushaho kubabera aho batari twemye. Ni muri urwo rwego wahanitse uririmba ku ivuko ryawe uti: “Humura Nyanza ntuzazima. Ntugacike n’intege turagucigatiye. Nubwo za nkoramaraso zakoze hasi zigatema, zigamije kutumara, ntabwo Nyanza izazima. Babyeyi bacu twabuze, rwa rukundo rw’umurage rwaduteye imbaraga, tuzakora aho bwabaga mu cyimbo cyanyu tuzabaho. Ababambuye ubuzima bazakorwe n’isoni….” Nyanza y’iwanyu kwa Filipo Karahamuheto, wahitanywe n'ababisha mu Ukuboza 1963, waririmbye, ihagarariye ahantu hose mu Rwanda hamenwe amaraso y’abacu, aho buri wese yavukaga. Warakoze Nyiranyamibwa Suzana. Uri koko inyamibwa n'inkesha. Mu myaka yose uko wabishoboye, ibice byose by’u Rwanda wabizengurukaga ujya kwibuka Abatutsi bishwe muri jenoside no gukomeza abakiriho. Wateye benshi ishema, uha benshi imbaraga zo kubaho, bakibuka badashavuye, ihungabana urarihungeta. Wahojeje abashavuye i Nyanza na Nyarubuye, Nyamata na Ntarama, Gisozi n’Umujyi wose wa Kigali, Murambi na Bisesero, Mibirizi na Kabgayi, Rukumberi na Kibeho, Kiziguro na Komini Rouge, Mwulire na Musha, Kansi na Kabakobwa, Cyanika na Cyahinda, Kaduha na Gatagara, Songa na Busogo. Izi ni ingero. Iyo wabaga washatse kutujyana mu gitaramo tumaze kwibuka abacu, warahanikaga uti: “Umva inkera y’abahizi ni igitaramo cy’abasore, ni urubyiruko rw’iwacu I Rwanda. Ayo ni amarebe n’iribagiza, umva amajwi y’urusobe.…” Tukinikiza tukwigana, ibyishimo bigataha imitima, abagukurikiye bagatahana umucyo. Iyo hagiraga unanirwa, warongeraga uti “Ndakumbuye. Nkumbuye ya ngendo, nkumbuye ya ndoro, nkumbuye ya nseko ku mugoroba twicaye, tuganira duseka. Ndumva nkumbuye wa mubyeyi wampaye ururuta izindi, ururengeje benshi. Nararugwije umubiri wose, ndarwambaye ndizihiwe, ndaberewe nanjye ndagukunda, ni ukuri ndagukunda, ni impamo ndagukunda. ” Ukarangiza ugakungurira gukorera u Rwanda uti "Rubanda rwa Gasabo nimwumve. Duhagurukire rimwe twese, ingufu n'umurava, ishema n'ubutwari, intego yacu ni ukubaka u Rwanda." Mubyeyi Nyiranyambirwa Suzana, udusigiye icyuho ariko humura ugiye ukeye, ikivi cyawe tuzacyusa. Ararekwa ntashira. Utabarutse tugukunda, udusigiye icyuho, tuzagukumbura. Umurage udusigiye wo gukundana no gukunda u Rwanda mbere ya byose, tuzahora tuwuzirikana, tuwukurikize kugeza natwe buri wese ku gihe cye atabarukanye ishyaka n’ubutwari. Uruhukire mu mahoro Nyiranyamibwa wacu. Wemeraga Imana. Niyo mpamvu waririmbiye abicanyi ubahanura uti NTIMUZAMARA UBWOKO SIMWE IMANA YABAREMYE. Nitije ayo magambo yawe ngusezeraho ngira nti: Requiescat in pace Domine = Uruhukire mu mahoro y'Umuremyi.
105
395
23
1,116
43,676
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
“Learning about Rwanda’s past is more than an exercise in remembering history. It is a reminder of the dangers of blindly following authority, even when it means doing things one would otherwise reject,” Fidel Habiyaremye said.... #Unity #Resilience tinyurl.com/3269davs
1
7
8
415
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
UBUTUMWA BWO GUSOZA IHURIRO RY’UBUMWE N’UBUDAHERANWA Ubutumwa bwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Madamu Domitilla Mukantaganzwa Mu gusoza iri huriro, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagarutse ku ngingo z’ingenzi zifasha Abanyarwanda gusobanukirwa amateka y’Igihugu, gukomeza kubaka ubumwe no guhererekanya inshingano zo kurinda ibyagezweho. Yasobanuye ko ihanurwa ry’indege ritagomba kwitiranywa na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko Jenoside yari umugambi wateguwe wo kurimbura Abatutsi bazira uko bavutse. Yibukije ko u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye, rukicwa, rugasenyuka, ariko rukongera kwiyubaka. Yagize ati: “U Rwanda rwarapfuye, ariko ntiruzongera gupfa ukundi.” Ku birebana n’Abanyarwanda bakiri mu mitwe irwanya u Rwanda, by’umwihariko FDLR, yasabye abazi abo bantu n’imiryango yabo kubagezaho ubutumwa bw’uko Igihugu kibateze amaboko, bakagaruka mu gihugu cyabo bakubaka ubuzima bushya. Yashimangiye ko buri Munyarwanda afite inshingano zo kugira uruhare mu kugarura no gukomeza ubumwe bw’Igihugu. Ku rubyiruko, yagaragaje ko kurutumira mu biganiro nk’ibi ari uburyo bwo kurusigira inshingano zo kubaka Igihugu. Yashimangiye ko Igihugu kirwizera kandi ko gifite icyizere cy’ubushobozi bwarwo bwo gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no kurinda ibyagezweho. Yashishikarije ababyeyi, by’umwihariko abagore n’abagabo, gufata umwanya wo kuganira n’abana, abuzukuru, abakwe n’abakazana ku mateka y’Igihugu. Yasabye imiryango gusubiza ibibazo by’abana bababwira ukuri, kuko kubahisha amateka bishobora kubakururira gufata ibyemezo bishingiye ku makuru atari yo. Yibukije kandi abagore uruhare rwabo mu kurera abana, kubatoza indangagaciro z’Igihugu, kubakundisha u Rwanda no kubarinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Yasabye abahagarariye Uturere gutaha bagategura ibiganiro nk’ibi aho baturutse, kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kurebera hamwe amateka Igihugu cyanyuzemo, aho kigeze n’icyerekezo cyaho kigana. Yashoje ashimangira ko ubumwe ari imbaraga z’Abanyarwanda, kandi ko buri wese afite inshingano zo kubusigasira no kubutoza n’abazabakomokaho. “Abanyarwanda tugomba kuba umwe. Ntituzemera ko u Rwanda rwongera gusenyuka. Abubaka Igihugu bafite intego yo gukomeza kukigeza ku iterambere rirambye, kandi ntawe ukwiye kubabera inzitizi.”
28
34
1,183
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Mu Karere ka Musanze hari gutangizwa Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, ku nsanganyamatsiko igira iti“Ubumwe n’Ubudaheranwa, amahitamo yacu.” Ibi biganiro byateguwe n’Intara y’Amajyaruguru ku bufatanye na Unity Club Intwararumuri na MINUBUMWE. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko iki ari igihe cyo kuzirikana aho Igihugu cyavuye no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda. Yasabye Abanyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyira imbaraga mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, kuko kubaka Igihugu cyunze ubumwe ari inshingano ya buri wese.
3
16
1
34
3,665
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madamu Uwimana Consolee mu ijambo ritangiza ihuriro yihanganishije abaturage bo mu Karere ka Musanze n’Abanyarwanda muri rusange bagizweho ingaruka n’isoko rya GOICO ryahiye. Yasabye ko uyu mwanya uba uwo gusubira inyuma tukarebera hamwe urugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa Abanyarwanda tumaze kunyuramo nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko ubumwe bwacu ariwo musingi w’iterambere ry’Igihugu, ndetse ubudaheranwa aribwo butuma tubasha kugenda duhangana n’ingorane zose Igihugu kigenda gihura nazo. Yashimangiye ko Abanyarwanda nidukomeza gushyira hamwe nta na kimwe kizatunanira. Yagarutse ku bayobozi babi, n'abasirikare bakuru baranzwe n’amacakubiri muri Perefegitura ya Ruhengeri muri Repubulika ya Mbere n'iya Kabari, ndetse n’ibitero by’abacengezi byahitanye abaturage benshi b’iyi Ntara y’Amajyaruguru, anagaragaza ko imiryango itari mike yagiye igira uruhare mu guhisha abacengezi ndetse no kohereza abana babo mu mashyamba bakajya gufatanya n’abo bacengezi bari mu mutwe wa FDLR. Yasobanuye ko uyu mwanya ari uwo kwicara Abanyarwanda tugasasa inzobe tukavugisha ukuri tukungurana ibitekerezo ku byatuma Igihugu gikomeza kwiyubaka, kuko aya mateka ari ayacu kandi tugomba kuyavuga kugira ngo adufashe ariko n’abatoya bashobore kuyigiraho.
1
32
49
1,381
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Icyo ubiba ni cyo uzasarura: Ubu mu Rwanda hose turimo kuganira uko dukomeza intambwe mu kwimakaza Ubumwe bwacu, twibuka amateka ariko kandi ntaduherane. Kunyuranya n'iyi ntambwe ntawe bikwiye. Ahubwo dushyigikire ibi biganiro tubitangemo ibitekerezo byubaka. @Unity_MemoryRw
Minisitiri @DrDamascene yashimye Uturere twa @Nyamagabe na @NyaruguruDistr ku ntambwe twateye mu kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa, aho turi ku mwanya wa 9 (Nyamagabe) n'uwa 10 (Nyaruguru) mu Gipimo cy'Ubumwe bw'Abanyarwanda, nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi bwerekana urugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bwatangajwe muri 2025, bwakozwe na MINUBUMWE. Yagaragaje ko imyanya utu Turere turiho ari myiza ariko ko intambwe yatewe idahagije, asaba ko ibi biganiro biba umwanya wo gushakira umuti inzitizi zigihari, ati, "Tuganire mu kuri kugira ngo tuvure Nyamagabe yacu, tuvure Nyaruguru yacu, tuvure u Rwanda rwacu, twiyubakire Igihugu cyunze Ubumwe kizira ivangura n'ingengabitekerezo ya jenoside."
1
81
85
1,478
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Muri ibi biganiro Munyantwari usanzwe ayobora @Aegis_Trust yikije k'ukuba buri munyarwanda wese akwiye guha igihugu umutima @bbkigalifm @Unity_MemoryRw
3
8
25
1,353
Minisitiri @DrDamascene yashimye Uturere twa @Nyamagabe na @NyaruguruDistr ku ntambwe twateye mu kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa, aho turi ku mwanya wa 9 (Nyamagabe) n'uwa 10 (Nyaruguru) mu Gipimo cy'Ubumwe bw'Abanyarwanda, nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi bwerekana urugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bwatangajwe muri 2025, bwakozwe na MINUBUMWE. Yagaragaje ko imyanya utu Turere turiho ari myiza ariko ko intambwe yatewe idahagije, asaba ko ibi biganiro biba umwanya wo gushakira umuti inzitizi zigihari, ati, "Tuganire mu kuri kugira ngo tuvure Nyamagabe yacu, tuvure Nyaruguru yacu, tuvure u Rwanda rwacu, twiyubakire Igihugu cyunze Ubumwe kizira ivangura n'ingengabitekerezo ya jenoside."
Uyu munsi, ibiganiro mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa birakomereza mu Turere twa Nyamagabe ahahurira abaturutse muri @Nyamagabe na @NyaruguruDistr; i Musanze ahahurira abo mu Turere twa @MusanzeDistrict, @BureraDistrict, @GakenkeDistrict na @rulindodistrict; mu gihe i @RubavuDistrict hahurira abavuye mu Turere twa @RutsiroDistrict, @RubavuDistrict, @NyabihuDistrict na @NgororeroDistr. Muri uyu mwaka wa 2026, insanganyamatsiko y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa iragira iti, “Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu." Iyi nsanganyamatsiko igamije kwibutsa buri Munyarwanda wese kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo KUBA UMWE. Iratwibutsa kandi gusigasira no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’inshingano ya buri wese.
2
95
3
99
3,647
“Inkomoko y'icyasenye u Rwanda turayisanga mu 1959. Ku itariki 13 Nzeri muri uwo mwaka abayobozi b’u Rwanda b’icyo gihe bari bashyizwe imbere n’Ababiligi batangiye kwemeza ko Abanyarwanda atari bamwe kandi ko Igihugu kigomba gutegekwa na bamwe. Kuri iyo tariki Kayibanda yandikiye Umuryango w’Abibumbye avuga ko Abahutu bihariye 85% by’Abanyarwanda, bityo ngo Abahutu bakaba batewe impungenge no gukomeza guturana n’Abatutsi, asaba ko Igihugu cyagabanywamo igice cy’Abahutu n’icy’Abatutsi nk’uko bimeze ku ba Wallons n’aba Flamands mu Bubiligi! Ngaho aho umushinga w’ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi watangiriye.” Iki ni kimwe mu bimenyetso by’amateka Minisitiri @DrDamascene yahaye abitabiriye ibiganiro ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa hano i Nyamagabe.
Uyu munsi, ibiganiro mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa birakomereza mu Turere twa Nyamagabe ahahurira abaturutse muri @Nyamagabe na @NyaruguruDistr; i Musanze ahahurira abo mu Turere twa @MusanzeDistrict, @BureraDistrict, @GakenkeDistrict na @rulindodistrict; mu gihe i @RubavuDistrict hahurira abavuye mu Turere twa @RutsiroDistrict, @RubavuDistrict, @NyabihuDistrict na @NgororeroDistr. Muri uyu mwaka wa 2026, insanganyamatsiko y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa iragira iti, “Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu." Iyi nsanganyamatsiko igamije kwibutsa buri Munyarwanda wese kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo KUBA UMWE. Iratwibutsa kandi gusigasira no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’inshingano ya buri wese.
3
80
2
82
2,087

87
1
98
3,777
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Amateka ntasibama, ameza n'amabi. Tugomba kuyamenya, kuyavuga uko ari no kwirinda guheranwa nayo. Dufite inshingano yo kudakura mu rujye ngo hato tutisanga twasubiye inyuma. Kumenya ibyaduteye ibikomere harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingaruka zayo, niyo nzira yo gukira.
.@DrDamascene: Tugomba guhora dusuzuma ahabi u Rwanda rwakuwe na FPR-INKOTANYI rukaba u Rwanda rwa Twese aho kuba u Rwanda rwa Gahutu nk'uko PARMEHUTU, APROSOMA, MRND, CDR na Hutu pawa yose yabyamamazaga." Tugomba kumenya ibyashenye u Rwanda, tugahora tubyirinda kugira ngo hatazagira utinyuka kurota kurusenya hari abareba n’ababarebera. Tugomba guhora turutetesha, rugahora rurese. Murakabaho. "Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
71
1
69
893

5
114
3
121
2,620
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, hagiye kubera ibiganiro ngarukamwaka by’abagize amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, baturutse mu Turere twa Huye, Nyanza, na Gisagara. Ibi biganiro bigamije gukomeza kuganira ku mateka y’Igihugu, Kurebera hamwe urugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ibyo kwishimira n’inzitizi zikigarara. #MamaUrwagasaboTV
1
8
12
1,745
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Muri @UR_Huye hateraniye Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa rihuje abaturutse mu turere twa @HuyeDistrict; @GisagaraDistr na @NyanzaDistrict. Iri huriro ryateguwe muri gahunda y’Ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa gufite iyi nsanganyamatsiko: "Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu".
44
4
59
1,871
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Minisitiri @nsanzimanasabin yagaragaje ko n'ubwo hari intambwe yatewe mu bumwe n'ubudaheranwa, hari ibitaranoga aho ubushakashatsi bwagaragaje ko ingengabitekerezo igihari mu bice bimwe by'Intara. Yasabye ko iyo ngengabitekerezo irandurwa igacika burundu.
5
6
153
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Minisitiri w'Ubuzima, yavuze ko Abanyarwanda bavuye kure aho bari bafite ubumwe nyuma buza kwangirika bigeza no kuri Jenoside yakorewe abatutsi, nyuma ya Jenoside igihugu kikaba cyarubatswe.
1
5
12
247
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Umuyobozi w'Intara yavuze ko abakuru bafite inshingano zo gusobanurira abataragize amahirwe yo gusobanukirwa amateka y'igihugu kumva neza ko ubumwe bwahozeho,uko bwasenyutse no kongera kubaka ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda,imbogamizi n'igikwiye gukorwa kugira ngo ziveho.
1
5
6
144
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Mu ijambo ry'ikaze, Guverineri w'Intara, Ntibitura Jean Bosco yagaragaje ko isenyuka ry'ubumwe bw'abanyarwanda batuye Intara kimwe n'ahandi mu Gihugu bifite imizi ku mateka mabi yaranze igihugu kuva ku gihe cy'ubukoloni kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
1
8
8
242
Ministry of National Unity and Civic Engagement retweeted
Ibi biganiro biyobowe na Minisitiri w'Ubuzima,@nsanzimanasabin byitabiriwe na Minisitiri wa @RwandaLabour,@J_Uwizeye, Umunyamabanga wa Leta muri #MINALOC,Guverineri w'Intara, Abasenateri,Abadepite, Abayobozi n'abahoze mu nzego z'Ubuyobozi,amadini n'amatorero n'inzego z'umutekano.
1
8
7
419