Forum where current and former Rwandan leaders and their spouses network and collaborate to address community issues.

Kigali, Rwanda
Joined March 2012
Mu biganiro by’Ubumwe n’Ubudaheranwa @RwandaWest , Madamu Valérie Nyirahabineza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kabiri wa Unity Club, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, ku ruhare rwabo mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda. Yashimiye abatanze ibiganiro n’ibitekerezo, asaba abayobozi kugeza ku bo bayobora ukuri kw’amateka n’ubutumwa bungukiye muri ibi biganiro. Yagize ati: “Nta muyobozi uta inshingano. Iyo wabaye umuyobozi, abaturage bakubonamo umuyobozi.” Yabasabye kuba urumuri bimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, anashishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga gutaha, bagafatanya n’abandi kubaka Igihugu.
25
36
1,396
Mu gusoza ibiganiro by’Ubumwe n’Ubudaheranwa byabereye @RwandaNorth , Madamu Kayisire Solange, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mbere wa Unity Club, yihanganishije abaturage ba Musanze bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya GOICO, abasaba gukomeza kwishakamo imbaraga zo kudaheranwa. Yashimangiye ko ubumwe n’ubudaheranwa ari byo mahitamo yonyine dufite, asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo y’amacakubiri, kugeza ku rubyiruko ukuri ku mateka yacu no kubaka umuryango utekanye, urubyiruko rushoboye kandi ruzira ibiyobyabwenge. Yibukije ko kurwanya ibibazo bito bitarakura ngo bihinduke ibikomeye, no gukomeza kwimakaza ubumwe, ari inshingano ya buri wese mu rugendo rwo kwiyubakira Igihugu kitajegajega.
24
1
32
1,496
UBUTUMWA BWO GUSOZA IHURIRO RY’UBUMWE N’UBUDAHERANWA Ubutumwa bwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Madamu Domitilla Mukantaganzwa Mu gusoza iri huriro, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagarutse ku ngingo z’ingenzi zifasha Abanyarwanda gusobanukirwa amateka y’Igihugu, gukomeza kubaka ubumwe no guhererekanya inshingano zo kurinda ibyagezweho. Yasobanuye ko ihanurwa ry’indege ritagomba kwitiranywa na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko Jenoside yari umugambi wateguwe wo kurimbura Abatutsi bazira uko bavutse. Yibukije ko u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye, rukicwa, rugasenyuka, ariko rukongera kwiyubaka. Yagize ati: “U Rwanda rwarapfuye, ariko ntiruzongera gupfa ukundi.” Ku birebana n’Abanyarwanda bakiri mu mitwe irwanya u Rwanda, by’umwihariko FDLR, yasabye abazi abo bantu n’imiryango yabo kubagezaho ubutumwa bw’uko Igihugu kibateze amaboko, bakagaruka mu gihugu cyabo bakubaka ubuzima bushya. Yashimangiye ko buri Munyarwanda afite inshingano zo kugira uruhare mu kugarura no gukomeza ubumwe bw’Igihugu. Ku rubyiruko, yagaragaje ko kurutumira mu biganiro nk’ibi ari uburyo bwo kurusigira inshingano zo kubaka Igihugu. Yashimangiye ko Igihugu kirwizera kandi ko gifite icyizere cy’ubushobozi bwarwo bwo gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no kurinda ibyagezweho. Yashishikarije ababyeyi, by’umwihariko abagore n’abagabo, gufata umwanya wo kuganira n’abana, abuzukuru, abakwe n’abakazana ku mateka y’Igihugu. Yasabye imiryango gusubiza ibibazo by’abana bababwira ukuri, kuko kubahisha amateka bishobora kubakururira gufata ibyemezo bishingiye ku makuru atari yo. Yibukije kandi abagore uruhare rwabo mu kurera abana, kubatoza indangagaciro z’Igihugu, kubakundisha u Rwanda no kubarinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Yasabye abahagarariye Uturere gutaha bagategura ibiganiro nk’ibi aho baturutse, kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kurebera hamwe amateka Igihugu cyanyuzemo, aho kigeze n’icyerekezo cyaho kigana. Yashoje ashimangira ko ubumwe ari imbaraga z’Abanyarwanda, kandi ko buri wese afite inshingano zo kubusigasira no kubutoza n’abazabakomokaho. “Abanyarwanda tugomba kuba umwe. Ntituzemera ko u Rwanda rwongera gusenyuka. Abubaka Igihugu bafite intego yo gukomeza kukigeza ku iterambere rirambye, kandi ntawe ukwiye kubabera inzitizi.”
29
35
1,189
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madamu Uwimana Consolee mu ijambo ritangiza ihuriro yihanganishije abaturage bo mu Karere ka Musanze n’Abanyarwanda muri rusange bagizweho ingaruka n’isoko rya GOICO ryahiye. Yasabye ko uyu mwanya uba uwo gusubira inyuma tukarebera hamwe urugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa Abanyarwanda tumaze kunyuramo nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko ubumwe bwacu ariwo musingi w’iterambere ry’Igihugu, ndetse ubudaheranwa aribwo butuma tubasha kugenda duhangana n’ingorane zose Igihugu kigenda gihura nazo. Yashimangiye ko Abanyarwanda nidukomeza gushyira hamwe nta na kimwe kizatunanira. Yagarutse ku bayobozi babi, n'abasirikare bakuru baranzwe n’amacakubiri muri Perefegitura ya Ruhengeri muri Repubulika ya Mbere n'iya Kabari, ndetse n’ibitero by’abacengezi byahitanye abaturage benshi b’iyi Ntara y’Amajyaruguru, anagaragaza ko imiryango itari mike yagiye igira uruhare mu guhisha abacengezi ndetse no kohereza abana babo mu mashyamba bakajya gufatanya n’abo bacengezi bari mu mutwe wa FDLR. Yasobanuye ko uyu mwanya ari uwo kwicara Abanyarwanda tugasasa inzobe tukavugisha ukuri tukungurana ibitekerezo ku byatuma Igihugu gikomeza kwiyubaka, kuko aya mateka ari ayacu kandi tugomba kuyavuga kugira ngo adufashe ariko n’abatoya bashobore kuyigiraho.
1
32
49
1,394
Mu gutangiza ibiganiro by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa byahuje Uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, Umushyitsi Mukuru Madamu Mukantaganzwa Domitilla Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragaje ko iri huriro ari urubuga rwo gusuzumira hamwe urugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ibyagezweho n’inzitizi zigihari, hashingiwe ku mateka yihariye ya buri karere. Yibukije ko aka gace gafite amateka yihariye ajyanye n’abanyapolitiki n’abayobozi b’ingabo bakwirakwije politiki y’ivangura, urwango n’amacakubiri byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagarutse kandi ku ngaruka zayo, zirimo ibikorwa by’abacengezi hagati ya 1996 na 2001, n’ibitero byakomeje kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, birimo ibisasu byarashwe mu Mujyi wa Rubavu ku wa 27 Mutarama 2025. Yashimangiye ko ibiganiro bishingiye ku kuri no mu bwisanzure bifasha gusobanukirwa amateka, komorana ibikomere no gufata ingamba zo kurinda ibyagezweho. Yasabye buri wese kugira uruhare mu gusobanurira urubyiruko amateka y’u Rwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagoreka amateka, harimo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Yagarutse kandi ku kamaro ko kurwanya ibibangamira umuryango, birimo inzoga, ibiyobyabwenge n’imyitwarire inyuranyije n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, hagamijwe kubaka imiryango itekanye n’urubyiruko rushoboye. Yasoje ashimangira ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari umurage tugomba kubungabunga, naho ubudaheranwa bukaba imbaraga zidufasha guhangana n’ibikomere by’amateka no kubaka ejo hazaza heza. Ubumwe n’Ubudaheranwa ni amahitamo yacu ya buri munsi.
2
40
2
56
1,906
Mu gutangira ibiganiro by’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba, Umushyitsi Mukuru, Minisitiri w’Ubuzima, @nsanzimanasabin , yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, ku ruhare rwabo mu kongera kubaka Ubumwe n’imibanire myiza y’Abanyarwanda. Yashimangiye ko nta muyobozi ucyura igihe mu nshingano zo kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Yagarutse ku mateka y’isenyuka ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda ryagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abitabiriye ibi biganiro gusangira ibitekerezo mu bwisanzure no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rurangwa n’Ubumwe, amahoro n’Ubudaheranwa. Yashimangiye ko buri wese agomba gutahana: • Ukuri ku mateka y’Igihugu, ibyiza kimaze kugeraho n’ingamba zo gukomeza kucyubaka, cyane cyane hatozwa abakiri bato. • Umuhigo wo kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside igikigaragara mu Turere tw’Intara y’Iburengerazuba. Yagize ati: “Tugomba kubaka u Rwanda kugira ngo rutazongera kugwa mu rwobo rwigeze kugwamo. Twahoze turi umwe, tugomba gusigasira ubwo bumwe, tukabugira umusingi wo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira mu rubyiruko.” Yongeyeho ati: “Igihugu ni abantu, si amazu cyangwa imisozi. Tumenye ko Igihugu ari twe.”
60
1
78
3,061
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yagarutse ku mateka y’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda, by’umwihariko amateka y’iyi Ntara, afite imizi mu miyoborere mibi yaranze u Rwanda. Yagaragaje uko ubumwe bwahozeho, uko bwagiye busenyuka kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’urugendo rwo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Yagize ati: “Uyu munsi, twishimira ishema ryo kwitwa Abanyarwanda, tubikesha ubuyobozi bwiza, budaheza kandi bushyira imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa.”
26
29
979
Uyu munsi, kuwa 13/102026, i Karongi, hateraniye abasaga 600, bitabiriye inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa yahuje Uturere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi. Baraganira ku mateka y’u Rwanda, urugendo rw’imyaka 32 rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gushakira hamwe ibisubizo by’inzitizi zikigaragara. Ibi biganiro byateguwe na Unity Club Intwararumuri ku bufatanye na MINUBUMWE n’Intara y’Iburengerazuba. “Ubumwe n‘Ubudaheranwa :Amahitamo Yacu“
2
43
1
56
4,000
Tubararikiye gukurikira ikiganiro Imbonankubone kuri @TV1Rwanda , aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Madamu Julienne UWACU, aza kuganira ku insanganyamatsiko igira iti: “Ubumwe n’Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu.” Muri iki kiganiro, haribandwa ku bikorwa biteganyijwe mu kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. 👉🏾 Kuri uyu wa Gatandatu 🕘 Saa 9:00–10:00 Ntuzacikwe n’iki kiganiro!
1
42
1
59
1,505
Kuki Ukwakira ari ukwezi kw’Ubumwe n’Ubudaheranwa? Dr. Bizimana Jean Damascène Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ,arabidusobanurira. Kurikira 👇🏻👇🏻👇🏻👇🏻 Link: youtube.com/watch?v=NHpwCwmd…
1
11
15
969