Pacis Tv Rwanda (@pacis_tv) header
Pacis Tv Rwanda (@pacis_tv) profile picture

Official twitter of Pacis TV catholic Church Rwanda. Canal+ CH:389 & Free channel:106.

République du Rwanda
Joined July 2023
Photo by Pacis Tv Rwanda (@pacis_tv)Photo by Pacis Tv Rwanda (@pacis_tv)Photo by Pacis Tv Rwanda (@pacis_tv)Photo by Pacis Tv Rwanda (@pacis_tv)Photo by Pacis Tv Rwanda (@pacis_tv)Photo by Pacis Tv Rwanda (@pacis_tv)Photo by Pacis Tv Rwanda (@pacis_tv)Photo by Pacis Tv Rwanda (@pacis_tv)Photo by Pacis Tv Rwanda (@pacis_tv)Photo by Pacis Tv Rwanda (@pacis_tv)
Tubararikiye gukurikira amasezerano y'Ababikira bo mu muryango w'ababikira b'Abaja b'urukundo.@rbarwanda @DOCICO_CEPR @CEPJRwanda @Kinyamateka_KM @RwandaMaria
66
Madamu Jeannette Kagame, yageze muri Kigali Convention Centre ahari kubera ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abana, kuri uyu wa Gatanu. Ni ibirori byahuriranye no kwizihiza imyaka 40 y’ubufatanye bw’u Rwanda na UNICEF mu guteza imbere imibereho myiza n’uburenganzira bw’abana. Byitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abahagarariye UNICEF, abafatanyabikorwa batandukanye, abafite mu nshingano kurengera abana, abahagarariye abana n’abandi. Source:RBA @RwandaGender @UNICEF @Rwanda_Edu
200
Nonaha muri @Uni_Rwanda ishami rya Rukara mu Karere ka @KayonzaDistrict hari kubera umuhango wo kwinjiza intore mu zindi. Izi ntore ni abanyeshuri batangiye mu mwaka wa mbere w'uburezi, aho bangana na 745, bakaba binjiye mu zindi ntore bose hamwe bahita bangana n'intore 5018. Ubuyobozi bwa @Uni_Rwanda ishami rya Rukara buvuga ko iki ari igikorwa gifasha aba banyeshuri gutangira amasomo yabo baramaze gutozwa. @RwandaCe @Rwanda_Edu @Unity_MemoryRw
1
2
1
152
Mu gihe abahinzi b’ibishyimbo bo mu murenge wa Kanzeze bavuga ko bagorwaga no kubona ibiti byo guhembeza ibishyimbo bitewe no kuba ari nta mashyamba bikagira ingaruka ku musaruro, Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB kiravuga ko ibiti bivangwa n’imyaka biri guterwa muri aka gace bizakemura icyo kibazo ndeste bikanatanga ifumbire bityo umusaruro ukiyongera.@RwandaAgri @RwandaAgriBoard @RubavuDistrict @Nyamasheke @RutsiroDistrict @RusiziDistrict
1
110
Papa Leo XIV yashimiye CNEWA ku ruhare rwayo mu gufasha abugarijwe n'ibibazo Papa Leo XIV yakiriye i Vatican Umuryango Gatolika CNEWA, wizihiza imyaka 100 umaze ushinzwe na Papa Piyo wa XI. Washimiye uyu muryango ku bikorwa by'ubutabazi n'iyogezabutumwa ukorera abaturage bo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu tundi turere, by'umwihariko abahuye n'ubukene, amakimbirane n'iyimurwa.@Pontifex @DOCICO_CEPR @CEPJRwanda @Kinyamateka_KM @RwandaMaria @rbarwanda
1
197
Isakaramentu ryo gushyingirwa ridasanzwe I Cyangugu: Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20/11/2026 mu bitaro bya Mibilizi biherereye muri Paruwasi ya Mibilizi Hari kubera Misa yo gushyingirwa twavuga ko bidasanzwe hagati ya Fabien Gatabazi na Esperence Nyiranzeyimana. Aba bombi bari bamaze igihe Kinini barwariye muri ibi bitaro aho Fabien yari amaze amezi 2.5 naho Esperence we yari amaze amezi 6. Impamvu ni uko barwaye bari baratangiye kwigira umubano akaba Ari yo mpamvu baherewe iri sakaramentu muri ibi bitaro. Iki gitekerezo cyagizwemo uruhare n'abakozi b'ibi bitaro ari nabo bagize urihare mu gutegura ubu bukwe, babategurira n'ibirori. Ni umuryango usanzwe ufite amikoro make kuko n'ubusanzwe baba mu nzu bakodesherejwe n'umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi basanzwe batuyemo. Ni igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Damas Nsengimana akaba Omoniye w'ibitaro bya Mibilizi
1
2
34
8,045
🚨 IBITERO BYIBASIRA ABAKIRISITU MU BURAYI BYAZAMUTSEHO 44% MU MWAKA UMWE Raporo ya OIDAC Europe igaragaza ko mu 2025 habaruwe ibikorwa 2,465 by’urwango n’ihohoterwa byibasiye abakirisitu mu Burayi. Muri byo harimo ibitero byibasiye abantu hafi 400, birimo gukomeretswa no kwicwa. Iyi raporo irasaba kurushaho kurengera ubwisanzure bwo gusenga n’imyemerere.@Pontifex @DOCICO_CEPR @CEPJRwanda @Kinyamateka_KM @RwandaMaria @rbarwanda
141
Pacis Tv Rwanda retweeted
Kurikira ikiganiro INKURU MPAMO cya @pacis_tv kiri kugaruka ku itangwa ry'ubutabera buboneye kandi bwihuse n'imyiteguro y'Inama ya 23 y'Ishyirahamwe ry'Abacamanza n'Abanditsi b'Inkiko bo muri Afurika y'Iburasirazuba (EAMJA n'Inama Rusange Ngarukamwaka. youtube.com/watch?v=J8A2kGAS…
1
2
1,084
Ibaze uri umukristu Gatolika ariko ukazabura mu gitaramo cyo kwizihiza Yubire y'imyaka 50, Arkidiyoseze ya Kigali imaze ibayeho ntaho byaba bitandukaniye no kunyagwa zigahera, ngaho rero itegure ko tariki 05 Ukuboza 2026 tuzahurira muri Stade Amahoro, nta n'umwe ubuze dushimire Imana kuri iyi migisha y'igisagirane. @ArchKigali @CEPJRwanda @DOCICO_CEPR @kibehoradiomari @RwandaMaria @Kinyamateka_KM
3
134
Ibaze uri umukristu Gatolika ariko ukazabura mu gitaramo cyo kwizihiza Yubire y'imyaka 50, Arkidiyoseze ya Kigali imaze ibayeho ntaho byaba bitandukaniye no kunyagwa zigahera, ngaho rero itegure ko tariki 05 Ukuboza 2026 tuzahurira muri Stade Amahoro, nta n'umwe ubuze dushimire Imana kuri iyi migisha y'igisagirane. @ArchKigali @CEPJRwanda @DOCICO_CEPR @kibehoradiomari @RwandaMaria @Kinyamateka_KM
1
2
9
711
📺 PACIS TV | TV LINE-UP Y’UMUNSI KURI UYU WA GATANU. Uyu munsi twabateguriye ibiganiro bitandukanye bibafasha gukura mu kwemera, kumenya ibibera mu buzima bwa Kiliziya no gukurikira amakuru agezweho. 📷@DOCICO_CEPR @CEPJRwanda @kibehoradiomari @RwandaMaria @Kinyamateka_KM @rbarwanda
1
1
130
Padiri Yohani Ndagijimana, mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu Gitambo cya Misa ya mu gitondo yaturiye mu ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho , yasabye abakristu gukunda Ijambo ry’Imana, kurishyira mu bikorwa no kuritoza abandi batararimenya. Yabibukije kandi ko bagomba kuba Ingoro y’Imana na Kiliziya kuko Imana Ituye mu ngoro, bityo igihe bari mu ngoro y’Imana bakaba bagomba kugaragaza imyifatire myiza irangwa n’indangagaciro za gikristu no kubaha Imana. @DOCICO_CEPR ,@RuhengeriDioces ,@Cdjpruhengeri03 ,@DioceseCyangugu ,@CaritasCyangugu ,@CCyangugu ,@FCyangugu10313 ,@nyundodiocese ,@NyundoYouth ,@diyokibgamilco1 ,@diyosezi
3
304
📢 Ufite business nziza ariko ntuyamamaza? Ushobora kuba ufite zahabu uyipfuritse mu bishingwe! Pacis TV iragufasha kumenyekanisha ibikorwa byawe, ukagera ku Banyarwanda no ku isi yose, ukagura abakiriya kandi ukongera amahirwe yo kwagura business yawe. 📷 Ihere ijisho! Mu rwego rwo gusoza umwaka, twagabanyije ibiciro byo kwamamaza na serivisi zacu zoseho 40%. Ntucikwe n'aya mahirwe! Menyekanisha ibikorwa byawe, wubake izina rya business yawe kandi uyiteze imbere. @PSF_Rwanda @rbarwanda @BizRwanda
97
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo Arkidiyosezi ya Kigali yizihize yubile y’imyaka 50 imaze ibayeho, PACIS TV yabateguriye gahunda yihariye ya COUNTDOWN, izajya ibagezaho iminsi isigaye ngo twizihize iyi yubire. Mukomeze mudukurikire, tubarire hamwe iminsi isigaye ngo twizihize iyi yubile idasanzwe! @ArchKigali @CEPJRwanda @DOCICO_CEPR @kibehosanctuary @RwandaMaria @Kinyamateka_KM @oswaki
1
1
155
Uyu munsi taliki 19/11/2026 habaye ibiganiro byimbitse hagati y'intumwa za @KambandaAntoine ku birebana no kunononsorwa kw'imikoranire n'amasezerano y'ubufatanye hagati ya @pacis_tv n'ikigo cy'igihugu gishinzwe itangazamakuru @rbarwanda . Ibiganiro byabanje byahaye umusingi kandi bishimangirwa n'uru ruzinduko rwateguwe n'impande zombi ku cyicaro cya @rbarwanda @DOCICO_CEPR @CEPJRwanda @Kinyamateka_KM @Radiotv10rwanda @Radiorwanda_RBA @RwandaMaria
5
1,086
Minisiteri y'uburezi yatesheje agaciro n'impamyabumenyi n'amanota y'abanyeshuri 563 basoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025-2026 @Rwanda_Edu @REBRwanda @NESA_Rwanda
161
#Pacistv yishimiye kubagezaho umuyobozi wayo mushya mu ishami ryayo rya @DioceseCyangugu tumwifurije imirimo myiza. @DOCICO_CEPR @CEPJRwanda @RwandaMaria
2
141
Mu nyigisho ye, Papa yagaragaje ko ishingiro ry’umurimo w’iyogezabutumwa Kiliziya yashinzwe rishingiye kuri Kristu, ari we buye rikomeza imfuruka.@Pontifex @DOCICO_CEPR @CEPJRwanda @Kinyamateka_KM @RwandaMaria
1
269
Abakristu bo muri Tanzaniya bamaze icyumweru i Kibeho mu rugendo nyobokamana, bavuga ko bahakuye imigisha n’ibisubizo by’amasengesho yabo. Bahamya ko Bikira Mariya ari umubyeyi w’abantu bose, wifuza ko buri wese arushaho kwegera Yezu Kristu, banashishikariza abandi kuhasura kugira ngo na bo bahagirira ibihe byiza by’isengesho. @DioceseCyangugu ,@CCyangugu ,@RuhengeriDioces ,@Cdjpruhengeri03 ,@nyundodiocese ,@NyundoYouth ,@FCyangugu10313 ,@diyokibgamilco1 ,@diyosezi
1
31
1,442