The Official Twitter Handle of the Ministry of Gender & Family Promotion | Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango - #Rwanda Toll free: 9059

Kigali, Rwanda
Joined November 2011
Ku bufatanye na @BRACworld, MIGEPROF iri kongerera ubumenyi abantu 369 bagizwe n'imiryango ntangarugero n'abakozi bashinzwe imiyoborere mu mirenge ya @Nyamagabe & @HuyeDistrict bazafasha abandi mu rugendo rw’impinduka mu guteza imbere uburinganire,no kubaka umuryango mwiza.
1
11
26
1,337
Minisitiri @U_Consolee yashimye uruhare abaturage bagize mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, abasaba gukomeza kuzirwanya barwanya n'ubusinzi. Yabashishikarije kwitabira amatora ateganijwe muri uku kwezi no gutora abayobozi bafite ubushobozi n’ubushake byo gukorera abaturage
7
13
1,244
Minisitiri @U_Consolee yasabye abagore gukomeza kwishyira hamwe, kwizigamira no gushaka ubumenyi bubafasha kongera umusaruro no guteza imbere ibikorwa byabo, asaba n'abagabo gukomeza gushyigikira abagore, bagafatanya kubaka imiryango irangwa n’urukundo, ubwubahane n’umutekano.
4
10
689
Minisitiri @U_Consolee yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere umugore, avuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka yibutsa ko iterambere rirambye risaba ko umugore agira ijambo mu byemezo bireba umuryango, ibikorwa by’iterambere n’imiyoborere y’Igihugu.
9
12
766
Minisitiri @U_Consolee yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Mudende @RubavuDistrict mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Umugore wo mu Cyaro ashima uruhare umugore wo mu cyaro agira mu mibereho myiza y’umuryango n’iterambere ry’Igihugu. #UmugoreNiUwAgaciro #IRWD2026
10
15
1,010
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro wizihizwa hagamijwe kugaragaza uruhare abagore bo mu cyaro bagira mu iterambere ry’imiryango n’Igihugu. Unibutsa ko ari ngombwa kubongerera ubushobozi, kubaha amahirwe y’iterambere no kubashishikariza kugira uruhare mu byemezo bibareba.
1
14
20
1,930
Uyu munsi u Rwanda rwifatanyije n'Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro. Insanganyamatsiko ni "Uruhare rw'umugore wo mu cyaro mu nzego zifata ibyemezo: umusingi w'impinduka zirambye. Uyu munsi urizihirizwa mu turere twose. #UmugoreNiUwAgaciro #IRWD2026
18
1
35
1,295
.@U_Consolee emphasised that the #JoiningForces partnership will strengthen violence prevention, improve the identification & reporting of abuse, and raise community awareness to ensure that children are heard and they meaningfully participate in decisions affecting their lives.
11
20
1,182
Minister @U_Consolee reaffirmed the Government of Rwanda’s commitment to the #JoiningForces partnership, calling for close collaboration with government institutions, NGOs and existing child protection structures to complement national efforts, and promote sustainable solutions.
12
1
24
1,570
Minister @U_Consolee launched Rwanda’s chapter of the global child rights alliance, Joining Forces. Bringing together child-focused organisations, the alliance aims to strengthen collective action, maximise impact for children’s rights & end all forms of violence against children
13
18
1,943
Minisitiri @U_Consolee yasabye abaturage b’Umurenge wa Kinyababa @BureraDistrict kurwanya kanyanga n’izindi nzoga zitujuje ubuziranenge kuko zigabanya ubushobozi bwo gukora kandi zigatera umutekano muke n’ubukene mu muryango, abasaba gutanga amakuru ku ho bazi bazicuruza.
7
16
1,577
Nyuma yo gufatanya n’abaturage ba Kinyababa gutera ibigori, Minisitiri @U_Consolee yagiranye ikiganiro nabo, abasaba kurushaho kongera umusaruro, ukabafasha gutera imbere no kurwanya imirire mibi.Yabasabye gukorera hamwe, umusaruro ubonetse ukagirira akamaro umuryango wose.
6
12
846
Minisitiri @U_Consolee yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kinyababa @BureraDistrict mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2027 A, aho bateye imbuto y’ibigori ku butaka buhujwe bungana na hegitari 48.
8
18
862
Minisitiri @U_Consolee yasabye ababyeyi gukunda abana,kubatega amatwi,kubagira inama no kubakosora,kubashyigikira mu myigire no mu nzozi zabo. Yabasabye ababyeyi gutoza abana kubaha no kwiyubaha,gukunda umurimo,gukunda Igihugu n’izindi ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
1
9
18
983
Minisitiri @U_Consolee yasabye abana b'abakobwa kwiga bashyizeho umwete, kwigirira icyizere, kugira intego no guharanira kuzigeraho, bakirinda ibishuko n'ababaca intege. Yasabye abahungu gushyigikira bashiki babo, kububaha, no kubarinda ingeso mbi zibabuza kugera ku nzozi zabo.
1
7
11
856
Minisitiri @U_Consolee yavuze ko abana b’abakobwa bagihura n’inzitizi zirimo gusambanywa no gutwita bakiri bato, hakiyongeraho imyumvire itajyanye n’igihe, asaba buri wese kurinda umwana w’umukobwa, kumushyigikira no kumuha amahirwe yo guteza imbere ubushobozi bwe.
1
4
8
891
Minisitiri @U_Consolee yashimye intambwe abakobwa bamaze gutera mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, sport, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'imyuga yafatwaga nk’iy’abagabo, bikaba byerekana ko iyo umukobwa ahawe amahirwe ashobora kugera kuri byinshi.
1
8
18
1,325
Minisitiri @U_Consolee yitabiriye gahunda yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa #IDGC2026. Insanganyamatsiko: Umukobwa ushoboye; ahazaza heza. Iyi gahunda yabanjirijwe no gutera ibiti by'imbuto ziribwa muri GS Nyamata Catholique, hagamijwe kunoza imirire y'abana.
3
12
1,208
Minisitiri @U_Consolee yasabye abaturage gukomeza kugura uruhare mu igenamigambi, mu ngengo y’imari n’imihigo by’umwaka wa 2027/2028, bqgakomeza kubaka umuryango uha agaciro abakuru, urera neza abana kandi ugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
7
8
955
Minisitiri @U_Consolee yasabye abagize umuryango kwita ku bageze mu za bukuru, abana bakita ku babyeyi babo. Yasabye ababyeyi gusubira ku nshingano yo kurera, bagatoza abana kubaha, kwiyubaha, gukunda umurimo, gukunda Igihugu no kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
5
14
1,079