Ohdo Foundation retweeted
Bwana @AlexisIngangare yashimiye JADF ku musanzu batanga mu iterambere ry’Akarere, avuga ko ubufatanye buzakomeza hagamijwe gushyira umuturage ku isonga. Yasabye n'abikorera gukomeza gushora imari mu karere bakubaka ibikorwa remezo bigezweho Nyarugenge igahora ikeye kandi isukuye
Ohdo Foundation retweeted
Akenshi twibuka Mituweli ari uko dushaka kujya kwa muganga.
Witegereza icyo gihe kugira ngo wishyure. Gana urubuga irembo.gov.rw, ahasabirwa serivisi z'ubuzima, uhitemo Kwishyura Mituweli maze ukore ubusabe bwawe hakiri kare.
Ohdo Foundation retweeted
Abayobozi n'abaturage mu Karere kacu ka #Nyarugenge babyukiye muri siporo rusange #CarFreeDay. Siporo ni ubuzima, mureke dukomeze tuyigire umuco!
#KigaliYacu
Ohdo Foundation retweeted
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije @fdusafulg, Abayobozi b'Akarere ka #Nyarugenge, Inzego z'Umutekano, Abayobozi muri IBUKA n'abandi bifatanyije n'abatuye Umurenge wa Nyamirambo mu gikorwa cyo Kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohdo Foundation retweeted
Sport rusange #CarFreeDay ni umwanya mwiza wo kubungabunga ubuzima bwacu turwanya indwara zitandura ni numwanya kandi wo kubungabunga ibidukikije kuko muri icyo gihe hari imihanda imodoka ziba zitagendamo bikagabanya imyuka yangiza ikirere zisohora.
Ohdo Foundation retweeted
Ubu urubuga mbaza.gov.rw rurakoreshwa mu Turere twose.
Ohdo Foundation retweeted
Waba ufite ikibazo kuri sisiteme imibereho yifashishwa muri gahunda y'ubwisungane mu kwivuza?
Uyu munsi Duhurire mu nteko z'abaturage tuganire ku iterambere ryacu tunasobanurirwe gahunda zitandukanye za Leta ndetse dukemurirwe ibibibazo.
Ohdo Foundation retweeted
Benshi mu batuye #Nyarugenge bapanga gahunda zabo bakiyicarira muri Bisi bakagerayo ku gihe nta mbogamizi. Nawe gana bisi woroherwe n'ingendo muri #KigaliYacu
Ohdo Foundation retweeted
Uyu munsi, Abanyarwanda n’isi yose turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye kandi Icyumweru cy'Icyunamo ku rwego rw'Igihugu n’iminsi 100 y’ibikorwa byo kwibuka.
Kwibuka twiyubaka.
#Kwibuka32
Ohdo Foundation retweeted
Mu rwego rw’imyiteguro yo #Kwibuka32, Abagize Urwego Nshingwabikorwa, Inzego z’Umutekano, IBUKA, abahagarariye CNJ, CNF, AVEGA na ba ES b'Imirenge bahuye maze bemeranya kuri gahunda yo kwibuka, guhangana n’ingaruka z’ihungabana no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide
Ohdo Foundation retweeted
Umuyobozi Nshingwabikorwa @AlexisIngangare yatangije ihuriro ry’amakoperative mu karere ka #Nyarugenge rigamije kuganira ku Iterambere ry'amakoperative, ibibazo bihari no gushakira hamwe ingamba zo kubikemura. Hanatowe Komite Nshingwabikorwa n’abagize Inteko rusange y’Ihuriro
Ohdo Foundation retweeted
Mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ba Perezida ba IBUKA ku rwego rw'Utugari mu Karere ka #Nyarugenge bahawe ikiganiro ku isanamitima, ubumwe n'ubudaheranwa ku bufatanye na Komisiyo y'Ubutabera n'amahoro
Ohdo Foundation retweeted
Umunsi Mwiza w'Umugore!
“Kuri uyu munsi twizihiza abagore, ndabasaba kongera kwigenzura mu marangamutima, imico, imyitwarire, mumenye kwibungabunga, byose bigamije kwiyubaka! Uyu munsi wongere kubibutsa ko uko mukunda abandi mukabitaho, mukabamenya, namwe ari byo bibakwiriye. Uko mwita ku buzima bw'abandi namwe mwite ku bwanyu cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.” - Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame.
#IWD2026
Ohdo Foundation retweeted
Abayobozi Nshingwabikorwa b'Akarere ka #Nyarugenge n’abandi bayobozi mu zindi nzego bifatanyije n’Imbaga y’abaturage muri Siporo Rusange @CarFreeDay. Iyi siporo yahuriranye no Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ku nsanganyamatsiko igira iti: Umugore ni uw'agaciro
#KigaliYacu
Ohdo Foundation retweeted
Zimwe mu ngamba za #Nyarugenge zo kugira imiryago itekanye:
➡️Umugoroba w’Imiryango
➡️Gukangurira imiryango itarasezeranye gusezerana imbere y’amategeko
➡️Kwifashisha isange one stop centre ifasha abahuye n’ihohoterwa
➡️Gufasha imiryango ikennye ihuzwa n'amahirwe ahari nibindi
Ohdo Foundation retweeted
Senateri Gasana Alfred, Depite Mujawabega Yvonne na Depite Gihana Donatha basuye #Nyarugenge bungurana ibitekerezo n’ibyiciro binyuranye ku bibazo bibangamiye imiryango n'icyatuma igira imibereho myiza. Iki gikorwa cyateguwe n’ihuriro ry'abanyarwandakazi bari mu nteko (FFRP)
Ohdo Foundation retweeted
Ugiye ku rugendo?
Itegure neza, ugende ufite isuku ukwiye haba ku mubiri, ku myambaro n'ibyo witwaje.
Nugera no mu modoka, zirikana kugumana isuku, wirinde kujugunya imyanda aho ari ho hose, uyishyire ahabugenewe.
#ISuku twese dukomeze tuyigire umuco, kuko ni inkingi y’ubuzima bwiza n’icyubahiro cyacu.
#IsukuHose muri
#KigaliYacu
Ohdo Foundation retweeted
Igare riraryoha ariko ryagera Nyabugogo muri #Nyarugenge bikaba akarusho! Nawe ngwino twihere ijisho!
Ohdo Foundation retweeted
Bakunzi ba Siporo Rusange #CarFreeDay mu @sector_muhima : mwakoze kwitabira! Mureke na bagenzi bacu basigaye mu ngo ubutaha tuzabazane nabo bakore siporo bagire ubuzima bwiza!























































