This is a platform for accessing public services in Rwanda. Need help? Call us at 9099, WhatsApp at 0792222220, @IremboSupport or email [email protected]

Rwanda
Joined April 2015
A message asking for your code. A call pushing you to pay now. Scams take different forms, but they often have one thing in common: pressure to act fast. This Cybersecurity Awareness Month, we’re sharing simple ways to spot scams, protect your personal information, and build safer online habits. Start with one habit: pause before you click, share, or pay.
2
3
1,193
Wari uzi ko hari serivisi z’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) zisabirwa kuri IremboGov? Dukurikirane muri LIVE izabera ku mbuga nkoranyambaga zacu n’iza @RCS_Rwanda kuri uyu wa gatandatu. Tuzasobanura aho wasanga izi serivisi ku rubuga IremboGov, uko wazisaba ndetse n’andi makuru y'ingenzi.
5
1
22
4,533
Kwita ku bakiriya ni ukubatega amatwi, kubasobanurira no kubafasha muri buri ntambwe. Mu cyumweru gishize, twizihije Icyumweru cyahariwe kwizihiza kwita ku bakiriya. Turashimira abakiriya bacu ku cyizere batugirira, n’abafatanyabikorwa bacu ku bufatanye bwabo. Iki cyumweru cyatwibukije agaciro ko kumva ibyo abakiriya bakeneye no kwigira ku bitekerezo badusangiza, kugira ngo turusheho kubaha serivisi nziza. #CustomerServiceWeek2026 #TheExtraMile #Irembo
3
2
10
1,873
Kwita ku mukiliya ni ukumwumva, kumusobanurira no kumukurikirana kugeza abonye ubufasha akeneye. Muri iki cyumweru cyahariwe kwizihiza kwita ku bakiriya, turazirikana ko gukora ibirenze ibyo umukiliya yiteze bituma anyurwa kandi bikubaka icyizere. #Irembo #CustomerServiceWeek2026 #TheExtraMile
11
1,468
Mu kwizihiza icyumweru cyahariwe kwizihiza kwita ku bakiriya, twasangiye ibihe byiza n’abagenzi ndetse n’abafatanyabikorwa bacu ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali. ✈️ Turashimira abagenzi batugirira icyizere, bagenzi bacu babakira buri munsi, n'abafatanyabikorwa dukorana mu gutanga serivisi nziza. #Irembo #CustomerServiceWeek2026 #TheExtraMile
5
2,243
Muri iki Cyumweru cyahariwe kwizihiza kwita ku bakiriya, turashimira abaharanira ko buri mukiriya utugana yakirwa neza, agategwa amatwi kandi agahabwa igisubizo gikwiye. Kuri twe, kwita ku bakiriya ntibigarukira kuri iki cyumweru gusa, ni isezerano rya buri munsi. #GoingTheExtraMile
1
8
1,392
Kumenya aho uhera, ibyo usabwa no kugira ugufasha bituma kubona serivisi birushaho koroha. Amahugurwa duha aba ajenti bashya b’Irembo abaha ubumenyi bwo kwakira ababagana kinyamwuga no kubafasha gusaba serivisi ku rubuga irembo.gov.rw mu buryo bworoshye.
2
11
2,291
Serivisi nziza ni intego dusangiye. 🤝🏼 Muri iki cyumweru cyahariwe kwizihiza kwita ku bakiriya, turashimira ikipe yacu n’abafatanyabikorwa bacu, ku bwitange bagaragaza buri munsi mu kwita ku bo dukorera. Twabasuye kugira ngo tubashimire umurava wabo n’agaciro ubufatanye bwacu bufite. Dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, dukomeza guharanira ko buri muturage abona serivisi zimufasha, mu buryo bworoshye kandi bunoze.
1
1
10
3,086
Amahugurwa si ugusangira amakuru gusa; ni n’umwanya wo kurebera hamwe uko serivisi zarushaho gutangwa neza no gufasha abatanga serivisi kunguka ubumenyi ngiro bubafasha kunoza imikorere. Dukomeje kubongerera ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu koroshya akazi no kunoza serivisi. Ni ko twubaka impinduka zirambye mu mikorere no mu buryo serivisi zitangwa. @Unity_MemoryRw
2
12
1,524
Buri muturage akwiye kubona serivisi za Leta mu buryo bworoshye kandi bunoze, yaba azisabira anyuze ku rubuga IremboGov cyangwa afashwa n’umu ajenti w’Irembo. Ni yo mpamvu duhugura aba ajenti b’Irembo n’ababahagarariye mu buryo buhoraho. Aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo gufasha abaturage gusaba serivisi, gusobanukirwa ibisabwa no kubayobora muri buri ntambwe.
1
4
13
2,028
Gana urubuga irembo.gov.rw, ujye muri serivisi z’Ubuhinzi n’Ubworozi, uhitemo “Ibaruwa yo Gusonerwa TVA.” Iyi serivisi itunganywa mu minsi itatu kandi isaba imigereka ibiri ari yo: 1. Inyemezabuguzi z’ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu 2. Icyemezo cy’iyandikwa ry’usaba, nk’icyemezo cya RDB cyangwa icyemezo cy’iyandikwa rya sosiyete mu Rwanda. Kanda hano umenye uko wasaba iyi serivisi intambwe ku yindi: support.irembo.gov.rw/is/sup…
🚨NOTICE TO ALL IMPORTERS OF AGRICULTURAL AND ANIMAL RESOURCES PRODUCTS🚨
2,313
Mu gihe uri gusaba serivisi z’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) ku rubuga irembo.gov.rw, ukaba ukeneye ubufasha, dore uburyo wakwifashisha. Kanda hano umenye uko wasaba izi serivisi intambwe ku yindi:  support.new.irembo.gov.rw/is…
1
1
1,503
Iyo imitangire ya serivisi inoze, bigirira akamaro abazisaba n’abazitanga. Ni muri urwo rwego, twamaranye iminsi 5 n’abatanga serivisi za RIB ku rubuga IremboGov, turebera hamwe imbogamizi zikunze kugaragara mugusaba no gutanga izi serivisi, tunashakira hamwe ibisubizo byafasha kurushaho kunoza imitangire ya serivisi. Ibi bizafasha abatunganya serivisi kuzitanga mu buryo bunoze, ndetse n’abazisaba bakazibona mu buryo bwihuse.
13
2,543
IremboGov retweeted
What happens when AI speaks your language? As AI becomes part of more everyday experiences, the languages it can understand and respond to will shape who gets to benefit from it. Earlier this week, Irembo joined a five-year commitment to help strengthen the foundations for AI that works across more languages and contexts, with opportunities to explore what this can mean for Rwanda and access to public services. Learn more about the commitment: gatesfoundation.org/ideas/pr…
1
2
7
1,068
Ubufasha bwiza butangirira ku babutanga. Ni yo mpamvu duhugura bagenzi bacu bashinzwe gutanga ubufasha, tukabaha ubumenyi n’ubushobozi bibafasha guha abakoresha serivisi zisabirwa ku rubuga IremboGov ubufasha bwihuse, busobanutse kandi bunoze. ————————— Good support starts with the people who provide it. That’s why we train our Call Center colleagues, equipping them with the skills and knowledge to provide fast, clear, and effective support to users accessing services through the IremboGov platform.
2
8
4,254
IremboGov retweeted
Bantu mutarafotorwa, twongereye iminsi yo gufotorwa 📸 Nimwihutire kugera kuri PSF Gikondo, ahabera Expo, kugira ngo mufotore amakuru yanyu. 📅 Ni ukugera taliki ya 04/10/2026 ⏰ Kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ntimucikwe.
9
15
1
63
11,363
IremboAI yongerewe ubushobozi kugira ngo irusheho kubafasha ku rubuga IremboGov. Ubu ushobora kuyibaza aho dosiye yawe igeze, amanota y’ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga, uko wakwishyura konterevasiyo, Mituweli na fagitire ya serivisi wasabye mu gihe utarishyura, ndetse n’intambwe zo gusaba serivisi. Koresha IremboAI mu gihe uri ku rubuga irembo.gov.rw, hanyuma utubwire uko wayibonye n’ibyo twakomeza kunoza.
1
1
1
16
5,241
IremboGov retweeted
🌐 A domain name and a website are not the same thing! Confused about the difference? You’re not alone. Watch the video to learn more. #RwandaOnline #DigitalRwanda
1
13
29
1,688