This is the official X account of the Ministry of National Unity and Civic Engagement - MINUBUMWE. Email: [email protected]
KG 7 Ave, Kigali, GASABO
Joined October 2021
- Tweets6.1K
- Following290
- Followers33K
- Likes3.6K
Dukurikire ubuhamya bwa Makuza Bernard i @Nyamagabe mu biganiro byo mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa youtube.com/watch?v=0AuzdMhX…
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
Minisitiri @DrDamascene yashimye Uturere twa @Nyamagabe na @NyaruguruDistr ku ntambwe twateye mu kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa, aho turi ku mwanya wa 9 (Nyamagabe) n'uwa 10 (Nyaruguru) mu Gipimo cy'Ubumwe bw'Abanyarwanda, nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi bwerekana urugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bwatangajwe muri 2025, bwakozwe na MINUBUMWE.
Yagaragaje ko imyanya utu Turere turiho ari myiza ariko ko intambwe yatewe idahagije, asaba ko ibi biganiro biba umwanya wo gushakira umuti inzitizi zigihari, ati, "Tuganire mu kuri kugira ngo tuvure Nyamagabe yacu, tuvure Nyaruguru yacu, tuvure u Rwanda rwacu, twiyubakire Igihugu cyunze Ubumwe kizira ivangura n'ingengabitekerezo ya jenoside."
Uyu munsi, ibiganiro mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa birakomereza mu Turere twa Nyamagabe ahahurira abaturutse muri @Nyamagabe na @NyaruguruDistr; i Musanze ahahurira abo mu Turere twa @MusanzeDistrict, @BureraDistrict, @GakenkeDistrict na @rulindodistrict; mu gihe i @RubavuDistrict hahurira abavuye mu Turere twa @RutsiroDistrict, @RubavuDistrict, @NyabihuDistrict na @NgororeroDistr.
Muri uyu mwaka wa 2026, insanganyamatsiko y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa iragira iti, “Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu." Iyi nsanganyamatsiko igamije kwibutsa buri Munyarwanda wese kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo KUBA UMWE. Iratwibutsa kandi gusigasira no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’inshingano ya buri wese.
“Inkomoko y'icyasenye u Rwanda turayisanga mu 1959. Ku itariki 13 Nzeri muri uwo mwaka abayobozi b’u Rwanda b’icyo gihe bari bashyizwe imbere n’Ababiligi batangiye kwemeza ko Abanyarwanda atari bamwe kandi ko Igihugu kigomba gutegekwa na bamwe. Kuri iyo tariki Kayibanda yandikiye Umuryango w’Abibumbye avuga ko Abahutu bihariye 85% by’Abanyarwanda, bityo ngo Abahutu bakaba batewe impungenge no gukomeza guturana n’Abatutsi, asaba ko Igihugu cyagabanywamo igice cy’Abahutu n’icy’Abatutsi nk’uko bimeze ku ba Wallons n’aba Flamands mu Bubiligi! Ngaho aho umushinga w’ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi watangiriye.”
Iki ni kimwe mu bimenyetso by’amateka Minisitiri @DrDamascene yahaye abitabiriye ibiganiro ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa hano i Nyamagabe.
Uyu munsi, ibiganiro mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa birakomereza mu Turere twa Nyamagabe ahahurira abaturutse muri @Nyamagabe na @NyaruguruDistr; i Musanze ahahurira abo mu Turere twa @MusanzeDistrict, @BureraDistrict, @GakenkeDistrict na @rulindodistrict; mu gihe i @RubavuDistrict hahurira abavuye mu Turere twa @RutsiroDistrict, @RubavuDistrict, @NyabihuDistrict na @NgororeroDistr.
Muri uyu mwaka wa 2026, insanganyamatsiko y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa iragira iti, “Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu." Iyi nsanganyamatsiko igamije kwibutsa buri Munyarwanda wese kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo KUBA UMWE. Iratwibutsa kandi gusigasira no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’inshingano ya buri wese.
Uyu munsi, ibiganiro mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa birakomereza mu Turere twa Nyamagabe ahahurira abaturutse muri @Nyamagabe na @NyaruguruDistr; i Musanze ahahurira abo mu Turere twa @MusanzeDistrict, @BureraDistrict, @GakenkeDistrict na @rulindodistrict; mu gihe i @RubavuDistrict hahurira abavuye mu Turere twa @RutsiroDistrict, @RubavuDistrict, @NyabihuDistrict na @NgororeroDistr.
Muri uyu mwaka wa 2026, insanganyamatsiko y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa iragira iti, “Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu." Iyi nsanganyamatsiko igamije kwibutsa buri Munyarwanda wese kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo KUBA UMWE. Iratwibutsa kandi gusigasira no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’inshingano ya buri wese.
.@DrDamascene: Tugomba guhora dusuzuma ahabi u Rwanda rwakuwe na FPR-INKOTANYI rukaba u Rwanda rwa Twese aho kuba u Rwanda rwa Gahutu nk'uko PARMEHUTU, APROSOMA, MRND, CDR na Hutu pawa yose yabyamamazaga."
Tugomba kumenya ibyashenye u Rwanda, tugahora tubyirinda kugira ngo hatazagira utinyuka kurota kurusenya hari abareba n’ababarebera. Tugomba guhora turutetesha, rugahora rurese. Murakabaho.
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
Atangiza ibi biganiro, Minisitiri @DrDamascene yibukije umugani wa Kinyarwanda ugira uti, “Umugabo arigira yakwibura agapfa,” agaragaza ko ibisubizo u Rwanda rugomba gushaka bishingiye ku mateka yarwo bigomba kuba ibisubizo mwihariko bihuye n’Ubudasa bw’ibibazo Abanyarwanda bahuye na byo, byo kuba u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine muri Afurika cyabayemo jenoside.
Ashingiye ku manza zaciwe n’Inkiko Gacaca, yagaragaje ko Uturere twa Nyanza, Huye na Gisagara twahuriye muri ibi biganiro, twihariye imyanya itatu ya mbere mu Gihugu mu kugira umubare munini w’abakatiwe n’Inkiko ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, anagaragaza ko nubwo Akarere ka Nyanza kari ku mwanya mwiza wa kane mu Gipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko Gisagara iri kure ku mwanya wa 26 mu gihe Huye iri kure kurushaho ku mwanya wa 28. Inyuma yayo hari Nyarugenge na Rusizi.
Ati, “Mwumve ko ubucurabwenge bwa Jenoside hamwe mu ho bwakorewe, hano i Huye, ibisigisi by’iyo ngengabitekerezo ya jenoside ntibiraranduka. Na Gisagara naho ni mu ivuko ry’urwango rwa APROSOMA. Kuba iri ku mwanya wa 26 bivuze ko hakenewe kongeramo ingufu ngo ibyo bisigisigi birandurwe.”
“Ni byiza rero ko tubwizanya ukuri, n’utanga igitekerezo ntace ku ruhande, atubwire ukuri k’ubugome bwaranze aya mateka n’ababigizemo uruhare. Igihugu cyacu cyubakiye ku kuri kw’amateka, tutakubakiyeho ibi bibazo byakongera bigasubira.”
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
Muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, hagiye kubera ibiganiro ngarukamwaka by’abagize amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, baturutse mu Turere twa @HuyeDistrict, @NyanzaDistrict na @GisagaraDistr.
Ibiganiro mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bihabwa umwanya wihariye mu kwezi k’Ukwakira kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, hibandwa ku mwihariko w’aho ibiganiro bibera.
Ibi biganiro bigamije:
👉Gukomeza kuganira ku mateka y’Igihugu
👉 Kurebera hamwe urugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe: ibyo kwishimira n’inzitizi zikigarara; no
👉Kungurana ibitekerezo no gufata ingamba ku ruhare rwa buri wese mu guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Minisitiri @DrDamascene ni we mushyitsi mukuru muri iki gikorwa.

Mu ijambo risoza, Minisitiri @DrDamascene yashimye abatanze ibitekerezo, asaba abitabiriye ibi biganiro kubikomereza no mu zindi nzego zirimo amadini n’amatorero, abarimu, mu bikorera, ku Midugudu n’ahandi, bashakira hamwe uko Ubumwe n’Ubudaheranwa byasigasirwa, buri Munyarwanda agakora icyo ashoboye cyose cyatuma tubasha gutsinda ibisigisigi bikigaragara by’ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe n’amashyaka ya PARMEHUTU na MRND yoretse Igihugu.
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
Aka kanya:
Mu nzu mberabyombi y’Akarere ka @RuhangoDistrict harabera ibiganiro byitabiriwe n’abagize amahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa bavuye mu Turere twa @Kamonyi, @Muhangadis na Ruhango; byateguwe na @UnityClubRw ifatanyije na MINUBUMWE.
Atangiza ibi biganiro, Minisitiri @DrDamascene yibukije ko ibi ari ibiganiro ngarukamwaka biba mu kwezi kwa Cumi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda; byashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo bifashe Abanyarwanda kongera gusubiza amaso inyuma bakareba amateka y’Igihugu, ibibi byayaranze, ibyiza byayaranze, intambwe imaze guterwa, inzitizi zigihari, kugira ngo hafatwe ingamba ku ruhare rwa buri wese mu guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yagaragaje ibyaranze amateka y'isenyuka ry'Ubumwe bw'Abanyarwanda ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abitabiriye ibi biganiro gutanga ibitekerezo mu bwisanzure "kugira ngo u Rwanda turwubake, ntiruzongere kugwa mu rwobo rwari rwaraguyemo."

"Igihugu cyose kugira ngo gishobore kubaho, gikomere, gishingira ku kubungabunga amateka yakiranze no gusigasira umuco wacyo. Iyo ibyo bibuze Igihugu ntabwo gishobora kubaho." - Minisitiri @DrDamascene.
Dukomeze kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa, byo mahitamo yacu.
Aka kanya:
Mu nzu mberabyombi y’Akarere ka @RuhangoDistrict harabera ibiganiro byitabiriwe n’abagize amahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa bavuye mu Turere twa @Kamonyi, @Muhangadis na Ruhango; byateguwe na @UnityClubRw ifatanyije na MINUBUMWE.
Atangiza ibi biganiro, Minisitiri @DrDamascene yibukije ko ibi ari ibiganiro ngarukamwaka biba mu kwezi kwa Cumi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda; byashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo bifashe Abanyarwanda kongera gusubiza amaso inyuma bakareba amateka y’Igihugu, ibibi byayaranze, ibyiza byayaranze, intambwe imaze guterwa, inzitizi zigihari, kugira ngo hafatwe ingamba ku ruhare rwa buri wese mu guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yagaragaje ibyaranze amateka y'isenyuka ry'Ubumwe bw'Abanyarwanda ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abitabiriye ibi biganiro gutanga ibitekerezo mu bwisanzure "kugira ngo u Rwanda turwubake, ntiruzongere kugwa mu rwobo rwari rwaraguyemo."
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
Aka kanya:
Mu nzu mberabyombi y’Akarere ka @RuhangoDistrict harabera ibiganiro byitabiriwe n’abagize amahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa bavuye mu Turere twa @Kamonyi, @Muhangadis na Ruhango; byateguwe na @UnityClubRw ifatanyije na MINUBUMWE.
Atangiza ibi biganiro, Minisitiri @DrDamascene yibukije ko ibi ari ibiganiro ngarukamwaka biba mu kwezi kwa Cumi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda; byashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo bifashe Abanyarwanda kongera gusubiza amaso inyuma bakareba amateka y’Igihugu, ibibi byayaranze, ibyiza byayaranze, intambwe imaze guterwa, inzitizi zigihari, kugira ngo hafatwe ingamba ku ruhare rwa buri wese mu guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yagaragaje ibyaranze amateka y'isenyuka ry'Ubumwe bw'Abanyarwanda ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abitabiriye ibi biganiro gutanga ibitekerezo mu bwisanzure "kugira ngo u Rwanda turwubake, ntiruzongere kugwa mu rwobo rwari rwaraguyemo."
"Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu."
VIDEO: Incamake y'itangizwa ry'ibiganiro mu Mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa tariki 6 Ukwakira 2026 ku Karere ka @Gasabo_District.
Ni ibiganiro byateguwe na @UnityClubRw ku bufatanye na MINUBUMWE.
📽️Credit: @CityofKigali