Maarufu Janvier (@manishimweja) header
Maarufu Janvier (@manishimweja) profile picture

Communication Specialist II Journalist II Media Personality II Reporter at @btntvrwanda🎤 Author News at https://xitter.cf/t.co/znoCMvVjzM & https://xitter.cf/t.co/YsadE5AwFd

Kigali,Rwanda
Joined August 2023
Photo by Maarufu Janvier (@manishimweja)Photo by Maarufu Janvier (@manishimweja)Photo by Maarufu Janvier (@manishimweja)Photo by Maarufu Janvier (@manishimweja)Photo by Maarufu Janvier (@manishimweja)Photo by Maarufu Janvier (@manishimweja)Photo by Maarufu Janvier (@manishimweja)Photo by Maarufu Janvier (@manishimweja)Photo by Maarufu Janvier (@manishimweja)
Abakinnyi 29, #Stephen #Constantine yahamagaye kuzifashisha kuri match 2 za Mali Abakina hanze: 19 Rayon: 4 APR: 3 Police: 1 Kiyovu SC: 1 Udafite ikipe: 1 Manzi Thierry,Ruboneka, Ganijuru na bo bagarutse. ✈️Itike yo guherekeza ikipe i Bamako yagejejwe ku madolari 700
1
79
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: Papa Leo XIV yasabye abatuye Isi yose kugira uruhare mu kwimakaza amahoro, avuga ko amahoro nyakuri aturuka kuri Kristu kandi agenewe abantu bose, nk’imbuto y’ugucungurwa. Mu nyigisho yatangiye mu nama rusange yabereye i Vatikani kuri uyu wa Gatatu, Papa Leo XIV, yibanze ku nyandiko ya Gaudium et Spes y’Inama ya Vatikani ya Kabiri, igaruka ku kwimakaza amahoro. Yamaganye intambara, asaba abantu guca ukubiri n’amatwara n’inyungu z’ubukungu bitiza umurindi amakimbirane, ahubwo bagashyigikira inzego mpuzamahanga zigamije kwimakaza amahoro hagati y’ibihugu. #UkweliNews ✍️: @manishimweja
1
248
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: Ndahiro Richard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe wari mu nshingano z’Umuyobozi w’Akarere, yahererekanyije ububasha na Rangira Bruno, wongeye gutorerwa kuyobora aka karere muri manda nshya y’imyaka itanu. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, uyobowe na Rugaju Alexis, wari Intumwa ya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba. @KireheDistrict @RwandaEast @RwandaLocalGov @RwandaElections @rangira #UkweliNews ✍️: @manishimweja
1
1
1,734
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU AGEZWEHO #Kirehe: Rangira Bruno yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe. Yabaye Meya wa Kirehe muri manda y’imyaka itanu yo kuva mu 2021 kugera mu 2026. @KireheDistrict @RwandaEast @rangira @RwandaElections @RwandaLocalGov #Ukwelinews ✍️: @manishimweja
2
3
152
Maarufu Janvier retweeted
Komite Nyobozi y'Akarere ka Kirehe yatowe, igizwe na: Rangira Bruno: Umuyobozi w'Akarere Nzirabatinya Modeste: Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu Umubyeyi Aimee Laetitia: Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage #Amatora2026
6
19
2
41
2,217
Maarufu Janvier retweeted
🛑IMYIDAGADURO: Umuhanzi Joshua Baraka ukomeje kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga yatangaje ko yakoze indirimbo afatanyije n’umuraperi w’Umunyamerika Rick Ross, ariko akaba ataramenya niba izaba iri kuri album nshya ateganya gushyira hanze. Ibi Joshua yabihishuriye mu kiganiro yagiranye na Dembe FM, avuga ko iyi ndirimbo yamaze gukorwa. Uyu munyabigwi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo YoYo, Commando, Fire n'izindi. #UkweliShowbizzy ✍️: @manishimweja
1
2
395
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, yatangaje ko Igihugu cye cyateguye ingamba z’ubwirinzi n’iz’ububanyi n’amahanga zo guhangana n’igikorwa cya Amerika cyo gukumira amato mu mazi akikije Iran. Yavuze ko Tehran izashyira mu bikorwa izo ngamba, ashinja Amerika ko icyo gikorwa ari ugukomeza ibikorwa bya gisirikare byo kuyigabaho ibitero. #UkweliNews ✍️: @manishimweja
1
311
#RDC: Muri Lubengera, muri Sheferi ya Buloho, Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC, FRN irahamagarira abaturage bahunze gusubira mu midugudu yabo, ivuga ko ako gace gafite umutekano n'ituze.
29
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: Umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Fr. Prof. Dushimimana Fidèle, yahawe icyemezo cy’uko yitabiriye gahunda mpuzamahanga y’ibyumweru bibiri yigaga ku bufatanye n’imiyoborere mu mashuri makuru na za kaminuza, yabereye i San Antonio muri Leta ya Texas, muri Amerika. Iyi gahunda yatewe inkunga na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, ikaba igamije guteza imbere ubufatanye no kunoza imiyoborere mu bigo by’amashuri makuru. @ICKKabgayi @DushimimanaFid8 @HEC_Rwanda #UkweliNews ✍️: @manishimweja
1
1
337
Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru , #Bahati #Musanga #Erasto, yasuye agace ka Saké muri #RDC, aho yasuye ibiraro bya Kihira, icy’ingenzi n’icyunganira, kugira ngo arebe uko bihagaze kuko bigirira akamaro abaturage b'ako gace.
60
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, akaba na Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yerekeje i Addis Ababa muri Ethiopia mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, aherekejwe na Madamu Angeline Ndayishimiye. Aba bombi bitabiriye umuhango wo gutangiza Inama Mpuzamahanga ya Gatanu ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA 2026), iri kubera i Addis Ababa kuva kuri uyu wa 23 kugeza ku wa 27 Ugushyingo. @NtareHouse @Burundi1stLady #Ukwelinews ✍️: @manishimweja
1
13
3,817
Kirehe: Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Kigarama, ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda, Inzego z’ibanze, iz’umutekano n’abaturage, yafashe abantu batandatu barimo abagore babiri, bakekwaho gutunda no gukwirakwiza kanyanga mu baturage, bafatanwe litiro zayo 136. @Rwandapolice
🤖 Made with AI
48
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kirehe, ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda, yafashe abantu batandatu barimo abagore babiri, bakekwaho gutunda no gukwirakwiza kanyanga mu baturage, aho bafatanwe litiro 136 z’iyo nzoga. Aba bafatiwe mu Midugudu ya Gatari na Gasenyi, Akagari ka Nyakerera, Umurenge wa Kigarama, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'i Burasirazuba, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026. @Rwandapolice @RwandaEast @KireheDistrict @KigaramaSec @rangira #UkweliNews ✍️: @manishimweja
1
2
5
637
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, abakuru b’ibihugu bane bya Afurika bahuriye mu nama y’ikirenga yabereye i Oyo muri Repubulika ya Congo. Iyo nama yitabiriwe na Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo, William Ruto wa Kenya, Félix Tshisekedi wa RDC na Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo. #UkweliAmakuru #RDC ✍️: @manishimweja
1
2
7
2,258
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: Arikidiyosezi ya Kinshasa yamaganye icyemezo cyo kubuza igitambo cya Misa cyo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Kristu Umwami kuri Stade Tata Raphaël, ikita “ubushotoranyi”. Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru, Karidinali Fridolin Ambongo, yavuze ko icyo cyemezo cyabujije urubyiruko rw’Abagatolika ibihumbi kwizihiza uwo munsi, anemeza ko abateguye umuhango bari barabonye ibyangombwa by’ubuyobozi. Arikidiyosezi yibukije ko ubwisanzure mu kwemera no gusenga ari uburenganzira bw’ibanze buteganywa n’Itegeko Nshinga ry'Igihugu. #UkweliAmakuru #RDC ✍️: @manishimweja
🎥AMASHUSHO: Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kinshasa muri #RDC bwahagaritse igitambo cya Misa cyagombaga kubera kuri Stade Tata Raphaël, kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, aho cyari giteganyijwe kuyoborwa na Karidinali Fridolin Ambongo. Umuvugizi wa Karidinali yavuze ko abateguye uwo muhango bataramenyeshwa impamvu iyo Misa yahagaritswe kuba cyangwa ngo bahabwe ibisobanuro birambuye. Hagati aho, Aba Polisi benshi boherejwe hafi yiyo stade mu rwego rwo gukumira ko uwo muhango uba. #UkweliNews #RDC ✍️: @manishimweja
1
2
9
2,331
Maarufu Janvier retweeted
🎥AMASHUSHO🎥 #RDC: Kuri iki Cyumweru, Ikipe y’abagore ihagarariye Ibiro bya Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru yatsinze iya Perezidansi ya FRN ibitego 4-0, mu mukino wabereye i Goma kuri Stade de l’Unité. #UkweliAmakuru #RDCongo ✍️: @manishimweja
3
57
4,625
Maarufu Janvier retweeted
📸AMAFOTO📸 Kuri iki Cyumweru, Kiliziya Gatolika iri kwizihiza Umunsi Mukuru wa Kristu Umwami, wizihirijwe muri Paruwasi ya Nyanza, unahurirana no kwizihiza Yubile y’imyaka 80 u Rwanda rumaze rweguriwe Kristu Umwami. Ibi birori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, afatanyije na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wayo uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Tubibutse ko ku wa 27 Ukwakira 1946 ni bwo Umwami Mutara III Rudahigwa yatuye u Rwanda na Abanyarwanda Kristu Umwami. @NyanzaDistrict @DeButare74718 @ArchKigali @DOCICO_CEPR ✍️: @manishimweja
2
2
406
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: Impuguke mu bya gisirikare mu Burusiya, Yuri Knutov, yavuze ko ibitero by’u Burusiya ku biraro byo ku ruzi rwa Dnipro bigamije gucamo Ukraine ibice bibiri, iburasirazuba n’iburengerazuba.Yatangaje ko mu bitero biheruka, ibiraro bine byo muri Kyiv byibasiwe, bitatu muri byo bikangirika bikomeye. Ku ruhande rw’Amerika, impuguke mu bya gisirikare, Daniel Davis, yavuze ko Ukraine idafite inzira ya gisirikare yayigeza ku ntsinzi mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya, ashimangira ko hakenewe ibiganiro bigamije kumvikana na Moscow kugira ngo intambara irangire. #UkweliNews ✍️: @manishimweja
2
5
1,210
Maarufu Janvier retweeted
🎥AMASHUSHO: #RDC: Kuri iki Cyumweru, Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto, yakiriwe n’imbaga y’abafana ubwo yageraga i Goma, kuri Stade de l’Unité, aho yari yagiye gukurikira umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’abagore ihagarariye ibiro bye n’iy’abo mu buyobozi bukuru bwa FRN. #UkweliNews #RDC ✍️: @manishimweja
1
5
88
11,601
Maarufu Janvier retweeted
🎥AMASHUSHO: Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kinshasa muri #RDC bwahagaritse igitambo cya Misa cyagombaga kubera kuri Stade Tata Raphaël, kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, aho cyari giteganyijwe kuyoborwa na Karidinali Fridolin Ambongo. Umuvugizi wa Karidinali yavuze ko abateguye uwo muhango bataramenyeshwa impamvu iyo Misa yahagaritswe kuba cyangwa ngo bahabwe ibisobanuro birambuye. Hagati aho, Aba Polisi benshi boherejwe hafi yiyo stade mu rwego rwo gukumira ko uwo muhango uba. #UkweliNews #RDC ✍️: @manishimweja
3
2
1
14
10,404
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n'Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Urwibutso rushya rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwafunguwe ku mugaragaro i Stockholm muri Suède, ari intambwe ikomeye mu kubungabunga amateka no guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside. Yashimangiye ko ari ingenzi gukomeza kuzirikana abishwe muri Jenoside, gushyigikira abarokotse no kugeza ukuri ku mateka yayo ku bisekuru bizaza, kugira ngo bitazibagirana. @RwandaMFA @RwandainSuede @onduhungirehe #UkweliNews ✍️: @manishimweja
2
2
455