Uburezi (@Uburezi1) header
Uburezi (@Uburezi1) profile picture

Amakuru avugwa mu burezi bw'u Rwanda, ishakiro ry'ibigo by'amashuri n'amakuru abyerekeyeho.

Joined October 2023
Abapadiri bakorera ubutumwa muri kaminuza Gatolika y’u Rwanda ishami rya Kigali bakikije Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali mu gitambo cya Misa yo gutangiza umwaka w’amashuri 2026-2027 muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ishami rya Kigali.
32
Iyi nkuru yaritondewe! Isomere uko byose byagenze, akantu ku kandi ku munsi wo gutaha inyubako nshya z'ishuri no gutangiza ku mugaragaro umwaka w'amashuri. Mwarakoze cyane @Uburezi1. Tubashimira umuganda ukomeye mutanga mu burezi n'imikoranire dufitanye. uburezi.rw/musenyeri-balthaz…
2
9
474
UBUGENZUZI MU MASHURI ASABA UBURENGANZIRA BWO GUTANGIRA GUKORA, GUFUNGURA AMASHAMI CYANGWA IBINDI BYICIRO BY’AMASHURI. NESA irimo gukora ubugenzuzi hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gusuzuma niba amashuri yujuje ibisabwa kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo gutangira gukora, gufungura ishami rishya cyangwa gutangiza ikindi cyiciro cy’amashuri. Ubu bugenzuzi bwibanda ku iyubahirizwa ry’ibipimo n’amabwiriza agenga imikorere y’amashuri, hagamijwe kureba ko abanyeshuri bigira ahantu hujuje ibisabwa no guteza imbere ireme ry’uburezi muri rusange. Twaganiriye na bamwe mu bayobozi b’amashuri yasuwe, batubwira uko bakiriye ubu bugenzuzi n’uruhare babona buzagira mu gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi. Kanda kuri iyi "link" ya "YouTube" urebe amashusho yose : youtube.com/watch?v=WyBhOV4Z…
5
13
51
15,511
This morning, Minister of State @ClaudetteIrere opened the 3rd National Dialogue on Special Needs and Inclusive Education in Rwanda, focusing on strengthening educational support for learners with intellectual disabilities, autism and other neurodevelopmental difficulties. In her opening remarks, the Minister of State reaffirmed Rwanda’s commitment to quality education for every child, emphasising five priority areas: early identification and assessment, curriculum and assessment adaptations, accessible teaching and learning materials, teacher training and professional development, and a conducive, discrimination-free learning environment.
1
16
39
5,701
Kuri uyu wa gatatu,tariki 25/11/ 2026,Myr Balthazar yahaye umugisha inyubako nshya za Fr Ramon Kabuga TSS,zirimo amashuri, amacumbi y'abahungu na "workshops".Yahaye ubutumwa abanyeshuri agira ati:“Stay fresh,stand strong and shine bright”. @Fr_Ramon_K_TVET
1
1
1
190
Hanafunguwe ku mugaragaro, ku rwego rw'ishuri, umwaka w'amashuri 2026-2027.
1
2
63
Mu Ishuri ry’Ikitegererezo rya Rwanda Coding Academy, hatashywe ku mugaragaro inyubako nshya zizifashishwa mu kwigishirizamo abanyeshuri amasomo ajyanye no gukora porogaramu za mudasobwa, ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) n’andi masomo y’ikoranabuhanga.@Rwanda_Edu
1
90
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko izi nyubako zigiye gufasha igihugu kongera umubare w'abanyeshuri bahabwa ubumenyi n'ubushobozi bizabafasha kuzavamo inzobere mu ikoranabuhanga, by'umwihariko mu gukora porogaramu za mudasobwa.
25
Kuri uyu wa Kane, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, @ClaudetteIrere , yitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy’Itorero ry’Intagamburuzwa za Rwanda Institute of Computing (RIC), ryaberaga mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba i @BureraDistrict . @Rwanda_Edu
1
89
Musenyeri Rwakabayiza Dieudonné, ushinzwe uburezi n’umuco mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (SNEC), yasabye abarimu b'Iyobokamana muri Diyosezi ya Ruhengeri kugira impagarike y’ubuzima mu mibereho yabo ya buri munsi.
2
38
Kuri uyu 18 Ugushyingo muri Centre pastoral Bon Pasteur abarimu bigisha isomo ry’Iyobokamana basaga 149 mu mashuri ya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri arimo ayigenga n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano, bahawe amahugurwa hagamijwe kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi.
6
Abarimu b'Iyobokamana bongeye kwibutswa kubijyanye n'ubwigishwa bw'amasakaramentu mu bigo bakoreramo, babutswa ko umwana agomba kuba yarize igihe cyagenwe ndetse afite n’imyaka yemejwe ni nama y’abepisikopi gatolika agahabwa isakaramentu yarateguwe bihagije.
19
Yasobanuye ko iyo mpagarike igizwe n’ibice bitatu: kugira Imana hejuru ya byose, mu bo barera no mu bo babana mu buzima bwa buri munsi; kugira mugenzi wawe iruhande rwawe; naho isi ikaba munsi y’ibirenge byawe.
1
16
Yakomeje yifuriza abarimu b'Iyobokamana ko abo barera bagira impagarike y’ubuzima, by’umwihariko mu isomo ry’Iyobokamana. At i“Barimu, nimube abahamya b’Iyobokamana. Mushake ubumenyi, mugaragaze ubushake kandi mugire imyitwarire myiza, mbese mube urugero rw’abanyamico myiza.
16
Guverinoma y'u Rwanda biciye muri @Rwanda_Edu ku bufatante na @unicefrw hirya no hino mu gihugu (2025-2026) hubatswe ibyumba bishya by'amashuri 313 n'ubwiherero 324, ibigo by'amashuri bemeza ko byagabanyije ubucucike ndetse abana bari kwigira heza.
1
75
Abakozi ba komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu bakiriwe na club y'ubutabera n'amahoro ikorera muri Shangi TSS aho beretswe bimwe mu bikorwa by'iyi club binyuze mu ikinamico yitwa"Kurwanya ihohoterwa ribakorerwa abana"
1
66
Abayobozi, abarezi n'abanyeshuri bayungukiyemo kwihatira kugira imyifatire myiza, uburenganzira bw'umwana ndetse no kurwanya amakimbirane. Uyu ni umwaka wa 2 club y'Ubutabera n'Amahoro imaze ishinzwe muri Shangi TSS ikaba ibarizwamo abanyeshuri 50.
1
33
Minister of Education @JoNsengimana received H.E. HUH Jungae, Ambassador of @korea_rwanda , for an introductory courtesy visit following her assumption of duties. @Rwanda_Edu
1
77
They welcomed progress made under existing partnerships and discussed ways to further strengthen bilateral cooperation in education, particularly in ICT in education, human capital development, higher education, and scholarship opportunities.
43