Radio Maria Rwanda (@RwandaMaria) header
Radio Maria Rwanda (@RwandaMaria) profile picture

Radio Maria Rwanda yashinzwe tariki 15 Kanama muri 2004 ku munsi w'ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya. Ni Radio y'iyogezabutumwa.

Joined November 2017
Photo by Radio Maria Rwanda (@RwandaMaria)Photo by Radio Maria Rwanda (@RwandaMaria)Photo by Radio Maria Rwanda (@RwandaMaria)Photo by Radio Maria Rwanda (@RwandaMaria)Photo by Radio Maria Rwanda (@RwandaMaria)Photo by Radio Maria Rwanda (@RwandaMaria)Photo by Radio Maria Rwanda (@RwandaMaria)Photo by Radio Maria Rwanda (@RwandaMaria)Photo by Radio Maria Rwanda (@RwandaMaria)Photo by Radio Maria Rwanda (@RwandaMaria)
Ku cyumweru tariki ya 15/11/2026, muri Paruwasi Kampanga, I Saa yine, Myr Visenti HAROLIMANA yahimbaje Igitambo cya Misa yifatanya n' abakristu gushimira Imana ku bw'amasezerano ya burundu ya Frère Ange Dieudonné Tuyisenge wasezeranye ku wa 23/8/2026 muri katedrali ya Nyundo.
2
12
1,510
Radio Maria Rwanda retweeted
2
3
209
Radio Maria Rwanda retweeted
Ibaze uri umukristu Gatolika ariko ukazabura mu gitaramo cyo kwizihiza Yubire y'imyaka 50, Arkidiyoseze ya Kigali imaze ibayeho ntaho byaba bitandukaniye no kunyagwa zigahera, ngaho rero itegure ko tariki 05 Ukuboza 2026 tuzahurira muri Stade Amahoro, nta n'umwe ubuze dushimire Imana kuri iyi migisha y'igisagirane. @ArchKigali @CEPJRwanda @DOCICO_CEPR @kibehoradiomari @RwandaMaria @Kinyamateka_KM
1
2
9
715
Radio Maria Rwanda retweeted
Abakristu bo muri Tanzaniya bamaze icyumweru i Kibeho mu rugendo nyobokamana, bavuga ko bahakuye imigisha n’ibisubizo by’amasengesho yabo. Bahamya ko Bikira Mariya ari umubyeyi w’abantu bose, wifuza ko buri wese arushaho kwegera Yezu Kristu, banashishikariza abandi kuhasura kugira ngo na bo bahagirira ibihe byiza by’isengesho. @DioceseCyangugu ,@CCyangugu ,@RuhengeriDioces ,@Cdjpruhengeri03 ,@nyundodiocese ,@NyundoYouth ,@FCyangugu10313 ,@diyokibgamilco1 ,@diyosezi
1
31
1,442
Mu mahugurwa y’abarimu bigisha isomo ry’Iyobokamana mu mashuri ya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri; hamuritswe igitabo kizafasha mu kwimakaza ubuzima bwa gikristu mu ishuri Bagishyikirijwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Ni igitabo cyitwa "UBUZIMA BWA GIKRISTU MU ISHURI".
1
14
990
Radio Maria Rwanda retweeted
Mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi by’umwihariko isomo ry’Iyobokamana, muri Centre pastoral Bon Pasteur harimo kubera amahugurwa y’abarimubigisha isomo ry’Iyobokamana mu mashuri ya @RuhengeriDioces; ayigenga n’ayo Diyosezi ifatanya na Leta ku bw’amasezerano.
2
1
6
391
Tariki ya 17.11.2026, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umwepiskopi wa Ruhengeri yayoboye inama y’abayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika byo muri iyi Diyosezi mu rwego rwo kurebera hamwe uko umwaka w’amashuri 2025-2026 wagenze no gutangiza umwaka 2026-2027.
1
16
1,586
Radio Maria Rwanda retweeted
Muri Centre Saint Paul, none tariki ya 16/11/2026, habereye inama isanzwe ihuza aba secretaires b’amaparuwasi agize #ArchKigali isanzwe iba mu ntangiriro z’umwaka mushya w’ubutumwa. Yayobowe na Padiri Chancelier,Phocas HITIMANA afatanyije n’abakozi muri Coordination pastorale.
3
9
1,039
Radio Maria Rwanda retweeted
Kuri iki Cyumweru cya 33 gisanzwe cy'Umwaka,Myr Balthazar yifatanyije n'abageze mu zabukuru bitabwaho n'Ababikira b'Abizeramariya i Kabgayi.Yabahaye ubutumwa bubakomeza mu ntege nke kandi abibutsa ko na bo bafite amatalenta menshi y'ubunararibonye bakwiye gusangiza abakiri bato.
3
12
1,311
Radio Maria Rwanda retweeted
Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2026, Seminari Nto ya Kabgayi yisunze Mutagatifu Leon ( Petit Séminaire Saint Léon Kabgayi) bari mu byishimo byo guhimbaza Mutagatifu bisunze Ni umunsi witabiriwe n’abasaserodoti, abihayimana , ababyeyi baharerera, abanyeshuri n’abandi bashyitsi batandukanye.
2
11
1,499
Tariki 12 /11/2026 muri GS NYAKINAMA TSS habaye ihererekanyabubasha hagati ya Soeur Alphonsine NYIRANEZA wari umuyobozi w'ishuri na Soeur Stéphanie MUKAMANA umuyobozi mushya. Ni umuhango wayobowe na Padiri Célestin MBARUSHIMANA ari kumwe na padiri mukuru wa Paruwasi Nyakinama.
1
2
12
1,889
Radio Maria Rwanda retweeted
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV yubakiwe ikibumbano mu Mujyi wa Callao uherereye muri Peru, kikaba ari nacyo kinini ku Isi cyubakiwe uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika. Iki kibumbano gifite uburebure bwa metero 14, kikaba cyubatswe ahantu harebana n'inyanja ya Pasifika. Cyahubatswe mu rwego rwo guha icyubahiro Papa Leo XIV, ufite amateka yihariye muri Peru, aho yamaze imyaka myinshi akora ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika mbere yo gutorerwa kuyobora Kiliziya ku rwego rw'Isi.
3
80
17,268
Our VC @DushimimanaFid8 has safely arrived in Detroit, Michigan, USA, to participate in a two-week international exchange programme titled Strategic Partnerships and Leadership in Academic Administrations. The programme is sponsored by the U.S. Department of State.
4
9
1
48
1,947
Uyu munsi, tariki ya 10/11/2026 kuri Groupe Scolaire BUMARA habaye ihererekanyabubasha hagati ya NIRAGIRE Tharcisse wayoboraga iki kigo na Padiri Patrick Consolateur NIYIKORA Umuyobozi mushya.
3
2
36
4,215
None ku wa 09/11/2026, mu cyumba cy'inama cya Evêché, habereye inama ncungamutungo ya Diyosezi, iyobowe n'Umushumba wa diyosezi Gikongoro. Ni mu rwego kwo gusuzuma uko umutungo wa diyosezi wakoreshejwe mu mwaka wa 2025-2026 no kurushaho kunoza imicungire yawo.
1
18
1,741
Radio Maria Rwanda retweeted
College St André izizihiza imyaka 69 imaze ishinzwe Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, afatanyije na komite y’abaharerewe, yatumiye abize muri College St André mu birori byo kwizihiza imyaka 69 iri shuri rimaze rishinzwe n’umunsi wa Mutagatifu Andereya, Umurinzi waryo. Ibirori bizaba ku wa 29 Ugushyingo 2026, bitangizwe na Misa izabera muri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga i saa tanu za mu gitondo, bikomereze kuri College St André i Nyamirambo. Abize muri iri shuri bose baratumiwe, mu rwego rwo kwibuka amateka yaryo no kwimakaza ubumwe n’ubusabane. Ntihazagire ubura! @ArchKigali @KambandaAntoine @CEPJRwanda @DOCICO_CEPR @RwandaMaria @Kinyamateka_KM @pacis_tv @PacisRwanda
3
19
1,580
Kuri iki cyumweru tariki 08/11/2026, muri Katedrali ya Ruhengeri, mu Gitambo cya Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Ihuriro Urugwiro ryahimbaje Yubile y'imyaka 25 rimaze rishinzwe.
1
11
935