
This is Official Twitter Account of Nduba Sector. Follow for continuous news and updates. Umuyoboro w' amakuru y' umurenge wa Nduba. #Turimizi
Kigali, Rwanda
Joined February 2021
- Tweets1.1K
- Following281
- Followers1.4K
- Likes766
Pinned Tweet
Umuganda rusange usoza ukwezi k'Ukwakira 2024 ku rw'Umurenge wa Nduba wakorewe mu Kagari ka Gatunga mu Mudugudu w'Uruyange, ahatewe ibiti muri gahunda y'#IgitiCyanjye @CityofKigali ufite gahunda yo gutera ibiti bisaga miliyoni eshatu mu myaka itanu iri imbere @RwandaLocalGov (1)
Kuwa 06/08/2026,ku bufatanye n'Umufatanyabikorwa Good Neighbors mu Murenge wa Nduba,hasezeranyijwe imiryango 37 yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko,mu rwego rwo kugira umuryango utekanye kandi ushoboye,banahabwa ibikoresho byo mu rugo binyuranye.
@CityofKigali
@Gasabo_District
Mu Murenge wa Nduba,Gahunda y'Intore mu Biruhuko yatangiye! 🇷🇼
Babyeyi,turabashishikariza kohereza abana bari mu biruhuko guhera ku myaka 10 kugeza kuri 30,kuri sites zabateganyirijwe.
#IntoreMuBiruhuko #Urubyiruko #Rwanda #Nduba
@Gasabo_District
1
1
605
Mu Murenge wa Nduba ku wa 12/06/2026,Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Inteko Rusange y'inama y'Igihugu y'Urubyiruko, insanganyamatsiko igira iti:*Urubyiruko mu cyerekezo 2050*,hishimirwa ibyagezweho mu mwaka wa 2025-2026,imihigo n'ibindi.
@CityofKigali;
@Gasabo_District
Hasozwa uruzinduko rw'Abadepite bayobowe na Hon.Depute BITUNGURAMYE Diogène mu Murenge wa Nduba,kuwa 07/06/2026,bakoranye inama n'abaturage baganira ku: ▶️Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda,gukunda Igihugu,
kwirinda amakimbirane mu ngo,isuku n'isukura n'ibindi
@Gasabo_District
Mu Murenge Nduba,kuwa 06/06/2026, itsinda ry'Abadepite riyobowe na Hon.BITUNGURAMYE Diogène basuye Koperative Abemerasuka,ahahingwa imboga na Koperative ZAMUKA ahakorerwa ubuhinzi bw'umuceri bakaba bahuye n'abahagarariye abahinzi n'Ubuyobozi bw'umurenge.
@Gasabo_District.
Nduba Sector retweeted
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku bufatanye na NESA batangaje ku mugaragaro amatalike yi Ibizamini Ngiro (National Practicle Examinations) bya leta 2025/2026. ibi Ibizamini bizatagira kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 22 Kamena 2026 mu bigo 854 hirya no hino mu gihugu.
Abazakora ibi bizamini ni 74,085 barimo abanyeshuri 70,504 mashuri asanzwe mu gihe abakandida bigenga bagera 3,581.
Ku wa 16.02.2026,mu cyanya cy'Ubutore cya @Nduba_Sector,
hasubitswe #Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13 rwatangiye kuwa 13 Mutarama 2026. Uyu muhango ukaba wayobowe n'Umutware w'Urugerero ku rwego rw'Umurenge Madamu NIBAGWIRE Jeanne.
@CityofKigali
@Gasabo_District
@Nduba_Sector, ku wa 15/02/2026,habaye igiterane ngaruka mwaka cyo gushima Imana no gusengera Igihugu dusigasira ibyagezweho,gahunda ya Ndumunyarwanda,Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda. Hishyuriwe MUSA abantu 61 bakomoka mu miryango itishoboye.
@CityofKigali
@Gasabo_District
Mu Murenge wa Nduba,mu Midugudu yose, Abayobozi n'abaturage bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w'Intwari z'Igihugu. Insanganyamatsiko iragira iti: "𝗨𝗯𝘂𝘁𝘄𝗮𝗿𝗶 𝗻'𝘂𝗯𝘂𝗺𝘄𝗲 𝗯𝘄'𝗔𝗯𝗮𝗻𝘆𝗮𝗿𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮, 𝗶𝗻𝗸𝗶𝗻𝗴𝗶 𝘇'𝗶𝘁𝗲𝗿𝗮𝗺𝗯𝗲𝗿𝗲."
@Gasabo_District
Mu bikorwa byaranze umunsi harimo: Ikiganiro kijyanye no kwizihiza umunsi w'Intwari z'Igihugu 2026,gutaha ikiraro cyubatswe n'abaturage kuri 12,610,000Frws,kwishyurira MUSA abaturage 93 batishoboye,guhemba abafatanybikorwa 3,kugabirana inka,Ubusabane n'ibindi.
@GasaboDistrict
Ku wa 23.12.2025,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nduba ari kumwe n'inzego z'umutekano(Dasso na Police) yayoboye inteko y’Abaturage yabereye mu Kagari ka Butare, Umudugudu wa Kigabiro,hibandwa ku mutekano,isuku,gukemura ibibazo by'abaturage n'ibindi.
@Gasabo_District
Hon.Senateri: Uwimbabazi Penina na Mukabalisa Donatille,bari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo Bwana BAYASESE Bernard,basuye abatuye Umurenge wa Nduba mu rwego rwo kugenzura ibikorwa byo kubegereza amazi meza,baganira ku bikorwa by'iterambere,isuku n'ibindi.
Baturage bo mu Murenge wa Nduba, mureke twimakaze umuco w'isuku.
Twibuke gukaraba intoki kenshi twirinda indwara ziterwa n'umwanda.
#IsukuHose
Ku wa 07.12.2025,mu Murenge wa Nduba,Abadepite bagiranye ibiganiro n'abaturage kw'Isuku n'isukura, kwirinda amakimbirane, imitunganyirize y'Imijyi,n'ibindi. Hakiriwe ibibazo n'ibyifuzo byose bijyanye n'ibikorwa remezo,bimwe biracyemuka ibindi bihabwa umurongo.
@Gasabo_District
Twese dufatanye gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina. Twubake umuryango utekanye uzira ihohoterwa! #NoExcuse
Murenge wa Nduba,Abayobozi mu nzego zitandukanye n'abaturage bazindukiye mu muganda rusange usoza ukwezi k'Ugushyingo 2025.Hakozwe isuku y'imihanda, hashyirwamo laterite,hasiburwa imiyoboro y'amazi n'ibindi. Hanatanzwe ibiganiro kuri gahunda za Leta zitandukanye.@Gasabo_District
Mu nteko z'abaturage zabereye mu Midugudu iri mu Murenge wa Nduba,Abaturage baganirijwe ku mutekano,isuku,gukora bakiteza imbere,kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere, n'ibindi.Hanakiriwe ibibazo n'ibyifuzoby’abaturage bishakirwa ibisubizo.
@CityofKigali
@Gasabo_District































































