Bridgevision Production retweeted
Ndashimira mbikuye ku mutima buri wese witabiriye ikiganiro ku gitabo cyanjye “Guharanira Ubumwe.” ❤️
Kuba mwaje, mukadutega amatwi, mugatanga ibitekerezo kandi mugafatanya natwe kuganira ku bumwe, ubwiyunge n’ejo hazaza h’u Rwanda, byanshimishije cyane.
Ubumwe buraharanirwa, kandi buri wese muri twe afite uruhare mu kubwubaka. 🇷🇼❤️
Murakoze cyane kuba mwababaye ku munsi udasanzwe. 🙏🏾@CNkulikiyinka @juniorrumaga @julesentore @titorutaremar44 @radiaterwanda @Unity_MemoryRw @MarieKresbach
Bridgevision Production retweeted
32 years ago, while hiding at CHK, I made a promise: if I survived, I would tell our story. Last Friday, receiving the 2026 Outstanding Female Author Award for my book, brought that promise full circle.
Thanks @radiaterwanda & Jury for believing in me 🤍💪🏼
#DoNotAcceptToDie
Bridgevision Production retweeted
Waba ukunda ibitabo, gusoma, kwandika no gutangaza ibitabo?📚📚
Ntuzacikwe n’aya mahirwe!
#IntekoyUmuco, ku bufatanye n’Umuryango #BridgeVision (@BridgevisionL), inejejwe no kubatumira mu Imurikabikorwa rya Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu 2026 n’amahugurwa ku gitabo.
Bizaba ku wa:
🗓️ Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2026,
⏰ saa tatu za mugitondo (9h00)
📍mu Nyubako ikoreramo #MINUBUMWE ku Kacyiru.
Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubake ahazaza ho gusoma, kwandika no gutangaza ibitabo”, uyu uzaba umwanya wo kugaragaza uruhare rwa Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu n’ibitabo mu kubungabunga umurage, mu bushakashatsi no gusangira ubumenyi.
Muhawe ikaze mwese!
Are you passionate about books, reading, writing and publishing? Don't miss this opportunity!
The Rwanda Cultural Heritage Academy, in partnership with BridgeVision, warmly invites you to the National Library Services Open Day 2026 and Book Workshop, taking place on Thursday, November 5, 2026, starting at 9:00 AM at the MINUBUMWE Building, Kacyiru.
Under the theme “Building the Future of Reading, Writing and Publishing”, this event will provide an opportunity to highlight the role of National Library Services and books in heritage preservation, research and knowledge sharing.
Entrance is free and everyone is welcome!
--------------------------------------------------------
Waba ukunda ibitabo, gusoma, kwandika no gutangaza ibitabo? Ntuzacikwe n’aya mahirwe!
Inteko y’Umuco, ku bufatanye n’Umuryango BridgeVision, inejejwe no kubatumira mu Imurikabikorwa rya Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu 2026 n’amahugurwa ku gitabo, bizaba ku wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2026, guhera saa tatu za mugitondo (9h00) mu Nyubako ya MINUBUMWE ku Kacyiru.
Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubake ahazaza ho gusoma, kwandika no gutangaza ibitabo”, uyu uzaba umwanya wo kugaragaza uruhare rwa Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu n’ibitabo mu kubungabunga umurage, mu bushakashatsi no gusangira ubumenyi.
Kwinjira ni ubuntu, buri wese ahawe ikaze!
Bridgevision Production retweeted
Are you passionate about books, reading, writing and publishing? Don't miss this opportunity!
The Rwanda Cultural Heritage Academy, in partnership with BridgeVision, warmly invites you to the National Library Services Open Day 2026 and Book Workshop, taking place on Thursday, November 5, 2026, starting at 9:00 AM at the MINUBUMWE Building, Kacyiru.
Under the theme “Building the Future of Reading, Writing and Publishing”, this event will provide an opportunity to highlight the role of National Library Services and books in heritage preservation, research and knowledge sharing.
Entrance is free and everyone is welcome!
--------------------------------------------------------
Waba ukunda ibitabo, gusoma, kwandika no gutangaza ibitabo? Ntuzacikwe n’aya mahirwe!
Inteko y’Umuco, ku bufatanye n’Umuryango BridgeVision, inejejwe no kubatumira mu Imurikabikorwa rya Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu 2026 n’amahugurwa ku gitabo, bizaba ku wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2026, guhera saa tatu za mugitondo (9h00) mu Nyubako ya MINUBUMWE ku Kacyiru.
Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubake ahazaza ho gusoma, kwandika no gutangaza ibitabo”, uyu uzaba umwanya wo kugaragaza uruhare rwa Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu n’ibitabo mu kubungabunga umurage, mu bushakashatsi no gusangira ubumenyi.
Kwinjira ni ubuntu, buri wese ahawe ikaze!
Bridgevision Production retweeted
Replying to @bboris_diop
@bboris_diop est célébré « pour l’ensemble de la carrière» par les @radiaterwanda. Le Prix est une initiative de la structure américaine @BridgevisionL, implantée au Rwanda et spécialisée en édition et médias.
kirinapost.com/loeuvre-consi…
#Rwanda #LittératureAfricaine
Bridgevision Production retweeted
Join us in Kigali as we celebrate African literary excellence. November 6, 2026. #RadiateRwanda #LiteraryExcellence #RwandaReads #AfricaReads #AfricaWrites #AfricanLiterature
Bridgevision Production retweeted
The stories. The voices. The celebration. Radiate Rwanda is back for its 3rd Edition, bringing together writers, readers, storytellers, and lovers of African literature to celebrate the power of words and the stories that shape us. Thanks to our partners.
Bridgevision Production retweeted
📚 TUGANIRE KU GITABO
Nimuze tuganire n’umwanditsi KAYITESI Judence ku gitabo cye yise “GUHARANIRA UBUMWE” ✍️
📍 Ni ku Rwibutso rwa Gisozi
🗓️ Tariki ya 3 Nzeri 2026
⏰ Guhera saa kumi n'igice (16h30).
Bridgevision Production retweeted
Ijambo ry'Umuyobozi Mukuru wa REB, @mbanelson kuri uyu munsi wo kumenyekanisha igitabo 'Umurage w'Urubyiruko'
Bridgevision Production retweeted
Umuyobozi Mukuru wa REB,@mbanelson ati:"Uburezi muhabwa bugomba kubafasha kuba abantu bafite ubumenyi,ariko kandi bafite uburere n'indangagaciro bibaranga nk'Abanyarwanda. Kwiga amateka n'umuco si ukwiga ibyahise gusa;ni ukwitegura neza kubaka ejo hazaza hafite umusingi ukomeye."
Bridgevision Production retweeted
Uyu munsi kuri @KigaliLibrary, habereye umuhango wo kumurika igitabo "Umurage w'Urubyiruko-Igice cya Mbere", cyanditswe na Yolande Mukagasana . Iki gitabo cyibanda ku gusigasira amateka, indangagaciro n'uruhare rw'urubyiruko mu kubaka u Rwanda rw'ejo. @mbanelson
Bridgevision Production retweeted
Mu rwego rwo kwimakaza uburezi bufite ireme, urubyiruko rwakanguriwe kwifashisha ibitabo biboneka kuri murandasi cyangwa ibyacapwe, nk'isoko y'ubumenyi, rugasoma amateka y'igihugu, rukayakuramo amasomo aganisha ku bumwe n' ubudaheranwa n' indangagaciro zubaka umuryango Nyarwanda.
Bridgevision Production retweeted
Mu gihe U Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umushakashatsi akaba n’umwanditsi w'ibitabo Yolande Mukagasana yamuritse igitabo yise "Umurage w'urubyiruko" kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yamurikiye mu igororero rya Nyarugenge.
@FMukagasana
Bridgevision Production retweeted
🎥AMASHUSHO🎥
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, harimo kubera umuhango wo kumurika igitabo cyanditswe na MUKAGASANA Yolande. Ni igitabo yise ‘Umurage w’Urubyiruko, Igice cya Mbere’.
Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, @DrDamascene , Umuyobozi w’Umuryango @Aegis_Trust mu Rwanda n’izindi nzego ndetse n’urubyiruko.
🎥@Kayitare_JP
Bridgevision Production retweeted
Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hari kubera umuhango wo kumurika igitabo cyanditswe na MUKAGASANA Yolande cyiswe “Umurage w’Urubyiruko, Igice cya Mbere”.
Iki gitabo kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga amateka, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, ndetse no gukomeza guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi.
Umwanditsi agaragaza ko urubyiruko ari rwo mizero y’ejo hazaza, rufite inshingano yo kurinda ukuri kw’amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.
Umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Damascène Bizimana, Umuyobozi wa Aegis Trust mu Rwanda, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’urubyiruko rwinshi rwaje kwifatanya n’umwanditsi.
Abatanze ibiganiro bashimangiye ko kwandika no gusoma ibitabo bivuga ku mateka y’Igihugu ari imwe mu nzira zikomeye zo gusigasira ukuri no gukomeza kubaka Abanyarwanda bafite indangagaciro zo kubahana, kwiyubaka no gukunda Igihugu.
Ni igikorwa cyagaragaje ko urubyiruko rukomeje gufata iya mbere mu kwiga amateka no kuyabyaza umusaruro mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.
Bridgevision Production retweeted
Yolande Mukagasana, dans sa publication ”Umurage w’urubyiruko, igice cya mbere” a l’ambition de montrer la vérité particulièrement aux jeunes, à travers une série de livres. Le premier volume se trouve déjà sur le marché.
lecanape.rw/rwanda-genocide-…
Bridgevision Production retweeted
Uyu mugoroba kuri @Kigali_Memorial, Minisitiri @DrDamascene yitabiriye ikiganiro ku gitabo cy'Umwanditsi MUKAGASANA Yolande yise "UMURAGE W'URUBYIRUKO - Igice cya mbere".
Ni igitabo gisobanurira Abanyarwanda, by'umwihariko urubyiruko, amateka y'u Rwanda cyane cyane ayagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki kiganiro cyahaye umwanya urubyiruko wo kugaragaza akamaro ka Ndi Umunyarwanda mu buzima bwabo, kugaragaza ubushake no kwiyemeza gutera ikirenge mu cy'urubyiruko rwa @rpfinkotanyi rwitanze rugahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, rugasigasira isano muzi ihuza Abanyarwanda bose.
MUKAGASANA yolande yagize ati: "Nimwikunde mukunde n'Igihugu cyanyu, kuko ushaka gusenya Igihugu wese agereranywa n'umwana ushaka kwica umubyeyi we."
Bridgevision Production retweeted
Kuri uyu wa mbere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, hagiye kumurikwa no kuganira ku gitabo umwanditsi Yolande Mukagasana yise "UMURAGE W'URUBYIRUKO"
Bridgevision Production retweeted
Minisitiri @DrDamascene avuga ku gitabo "UMURAGE W'URUBYIRUKO - Igice cya mbere" yasomye akanandika ijambo ry'ibanze ryacyo, yashimye ubutwari bwa MUKAGASANA Yolande wanze guheranwa n'agahinda ko kwicirwa abana bose n'umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akiyemeza kwandika amateka yayo agaragaza intandaro yayo, ubukana, n'ingaruka ku muryango nyarwanda.
Minisitiri yamushimiye urukundo yakomeje kugira agakura abana b'inzererezi mu muhanda, akabashyira hamwe, akabakunda atarobanuye, akabigisha kugira urukundo rwabo ubwabo ndetse no gukunda Igihugu.
Yibukije imizi y'ingengabitekerezo ya jenoside yerekana uruhare rw'Abanyarwanda biyambuye ubunyarwanda bagashimangira ko Abahutu aribo ba nyi'Igihugu, bakabishyira mu mitegekere n'ubuzima bwose bw'Igihugu aribyo byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri yagize ati: "Ni ngombwa ko abarezi bamenya amayeri yose y'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi harimo abiyitirira ko bayirokotse , n'abiyitirira ko baharanira uburenganzira bwa muntu nyamara bagamije guhisha uruhare rw'ababyeyi babo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi."
Yasabye abitabiriye iki kiganiro gushyigikira MUKAGASANA Yolande n'abandi banditsi mu rugendo dufatanyije rwo kubaka Igihugu cyacu no kukirinda.

























































