BAKAME retweeted
“Ese iri huriro risobanuye iki muri politiki ya Congo n’ibibazo by’umutekano muke muri East DRCongo?”
Ishyirwaho rya #FRN rije mu gihe hakomeje ibiganiro n’imbaraga za dipolomasi zigamije gushakira umuti amakimbirane yo mu burasirazuba bwa DRC.
Mu isesengura rya politiki, iyi nkuru ishobora kugaragaza impinduka mu buryo AFC/M23 iteganya gukoresha mu kuyobora ibikorwa byayo bya politiki n’igisirikare, cyane cyane nyuma y’uko Joseph Kabila atangajwe nk’umuyobozi w’iri huriro.
Raporo y’impuguke za Loni yo muri Kamena 2026 yari yaragaragaje amakuru avuga ko AFC/M23 ishobora kuvugurura imiterere yayo, ndetse Joseph Kabila akagira uruhare rukomeye mu buyobozi bushya.
Icyakora, gutangaza ubuyobozi bushya ntibihita bisobanura ko inzego zose zari zisanzwe zigize AFC/M23 zamaze guhuzwa burundu cyangwa ko intego zazo zose zihuriyeho.
Ni iki gikurikiraho?
Iyi nkuru ishyize ibibazo bishya mu biganiro birebana n’ejo hazaza ha DRC, cyane cyane ku mubano wa FRN na Leta iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, ndetse no ku ruhare iri huriro rishobora kugira mu biganiro by’amahoro.
Ikibazo gikomeye gisigaye ni ukumenya niba FRN izazana impinduka mu nzira y’ibiganiro bya politiki n’amahoro n’intambara, cyangwa niba izarushaho guhindura imiterere y’amakimbirane asanzwe ari mu burasirazuba bwa Congo.
Kugeza ubu, igikenewe ni ugukurikirana ibyemezo bizatangazwa n’iri huriro, uko Leta ya Kinshasa izabyakira, n’ingaruka bishobora kugira ku mutekano w’abaturage.
The InkRise by MUK | Africa • Politics • Diplomacy • Social Security
#DRC #RDC #JosephKabila #AFCM23 #FRN #Goma #AfricaPolitics
🇨🇩 RDC: JOSEPH KABILA ATANGAJWE NK’UMUYOBOZI W’IHURIRO RISHYA RYA POLITIKI N’IGISIRIKARE RYASHINZWE I GOMA
Goma, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo | 12 Ukwakira 2026
Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bukomeje kurangwamo umutekano muke n’intambara, hatangajwe ihuriro rishya rya politiki n’igisirikare ryitwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), rikaba rishyizwe ku buyobozi bwa Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa DRC.
Iri huriro ryatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026, mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru yatangajwe agaragaza ko rihuza abayobozi basanzwe bazwi mu ihuriro AFC/M23, mu rwego rwo gushyiraho imiterere mishya y’ubuyobozi bwa politiki n’igisirikare.
Abatangajwe mu buyobozi bwa FRN
Mu mazina yatangajwe harimo:
Joseph Kabila Kabange: Perezida w’ihuriro FRN.
Bertrand Bisimwa: Visi Perezida wa mbere.
Corneille Nangaa: Visi Perezida wa kabiri.
Gen. Maj. Sultani Makenga: Umugaba Mukuru w’Ingabo, ufite n’urwego rwa Visi Perezida.
Prof. Dr. Freddy Kaniki: Umunyamabanga Mukuru.
Benjamin Mbonimpa: Umunyamabanga Mukuru Wungirije.
Désiré Rukomera: Umunyamabanga Uhoraho w’Inama y’Abashinze Ihuriro.
Iyi myanya ishingiye ku makuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru. Hari amakuru atandukanye ku nshingano za Freddy Kaniki no ku mubare wa ba Visi Perezida, bityo urutonde rwose rukaba rugikeneye kwemezwa n’inyandiko yemewe y’ihuriro.
BAKAME retweeted
🇨🇩 PERSPECTIVE | JOSEPH KABILA NA FRN: ESE POLITIKI YA CONGO IRI KWINJIRA MU KINDI CYICIRO?
Mu isesengura ryanjye, amakuru y’ihuriro rishya rya politiki n’igisirikare, Front pour la Refondation de la Nation (FRN), rishyira Joseph Kabila ku buyobozi, ni ikintu gikwiye gusesengurwa hashingiwe ku mpinduka gishobora kuzana mu mikorere ya politiki, igisirikare na dipolomasi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane kubarishinze.
1. Icya mbere, kuba Joseph Kabila, wahoze ayobora DRC, atangajwe ku isonga ry’ihuriro ririmo abayobozi ba AFC/M23, bishobora guhindura uburyo amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo agaragara mu rwego rwa politiki. Ibi bishobora gutuma ikibazo kitareberwa gusa mu ndorerwamo y’umutekano n’imitwe yitwaje intwaro, ahubwo kikarushaho gufata isura y’ihangana rya politiki ku rwego rw’igihugu.
2. Icya kabiri , kuba iri huriro ritangajwe mu gihe hari ibiganiro bya dipolomasi bigamije gukemura amakimbirane ya Congo, bishobora kugira ingaruka ku buryo impande zitandukanye zizitabira ibiganiro. Ikibazo ni ukumenya niba FRN izifuza kwinjira mu nzira y’imishyikirano nk’umukinnyi mushya wa politiki, cyangwa niba izashyira imbere guhindura imiterere y’ubutegetsi binyuze mu zindi nzira.
3. Icya gatatu , uruhare rwa Joseph Kabila rushobora gutuma hakenerwa kongera gusuzuma umubano hagati y’abahoze mu nzego z’ubutegetsi, abatavuga rumwe na Leta ya Kinshasa n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro. Ariko kuba abantu batangajwe mu buyobozi bumwe ntibihita bisobanura ko bafite icyerekezo kimwe cyangwa ko imikoranire yabo izaramba.
🎯 UMWANZURO W’ISESENGURA RYANJYE
Mu myumvire yanjye, ikibazo gikomeye si ukumenya gusa impamvu FRN yashinzwe, ahubwo ni ukumenya icyo ishingwa ryayo rihindura mu mibare ya politiki n’umutekano muri Congo.
Ese Leta ya Kinshasa izakomeza gufata iki kibazo nk’icy’umutekano gusa, cyangwa izasabwa no kugisuzuma nk’ikibazo cyagutse cya politiki y’imbere mu gihugu?
Ese abahuza mu biganiro by’amahoro bazakenera kongera gusuzuma abakwiriye kugira uruhare mu mishyikirano?
Kandi se, abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bamaze imyaka bahanganye n’intambara, bazabona izihe mpinduka zifatika mu mutekano wabo?
Kuri njye, igipimo nyacyo cy’ingaruka za FRN ntikizaba umubare w’abayobozi bayigize cyangwa amazina yabo, ahubwo kizaba ubushobozi bwayo bwo kugira uruhare mu nzira ya politiki, uko izubahiriza amategeko mpuzamahanga n’uruhare izagira mu kugabanya cyangwa kongera amakimbirane.
Ibi ni byo bizagaragaza niba itangazwa rya FRN ari ivugurura ry’imiterere y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, cyangwa intangiriro y’impinduka zagutse muri politiki ya Congo.
✍️The InkRise by MUK
Africa | Geopolitics | Diplomacy | Strategic Communication
#DRC #JosephKabila #AFCM23 #FRN #Geopolitics #TheInkRiseByMUK
BAKAME retweeted
🇨🇩 RDC: JOSEPH KABILA ATANGAJWE NK’UMUYOBOZI W’IHURIRO RISHYA RYA POLITIKI N’IGISIRIKARE RYASHINZWE I GOMA
Goma, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo | 12 Ukwakira 2026
Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bukomeje kurangwamo umutekano muke n’intambara, hatangajwe ihuriro rishya rya politiki n’igisirikare ryitwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), rikaba rishyizwe ku buyobozi bwa Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa DRC.
Iri huriro ryatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026, mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru yatangajwe agaragaza ko rihuza abayobozi basanzwe bazwi mu ihuriro AFC/M23, mu rwego rwo gushyiraho imiterere mishya y’ubuyobozi bwa politiki n’igisirikare.
Abatangajwe mu buyobozi bwa FRN
Mu mazina yatangajwe harimo:
Joseph Kabila Kabange: Perezida w’ihuriro FRN.
Bertrand Bisimwa: Visi Perezida wa mbere.
Corneille Nangaa: Visi Perezida wa kabiri.
Gen. Maj. Sultani Makenga: Umugaba Mukuru w’Ingabo, ufite n’urwego rwa Visi Perezida.
Prof. Dr. Freddy Kaniki: Umunyamabanga Mukuru.
Benjamin Mbonimpa: Umunyamabanga Mukuru Wungirije.
Désiré Rukomera: Umunyamabanga Uhoraho w’Inama y’Abashinze Ihuriro.
Iyi myanya ishingiye ku makuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru. Hari amakuru atandukanye ku nshingano za Freddy Kaniki no ku mubare wa ba Visi Perezida, bityo urutonde rwose rukaba rugikeneye kwemezwa n’inyandiko yemewe y’ihuriro.
BAKAME retweeted
Iyi Company @MTNRwanda na yo igihe kirageze ngo ivugurure imikorere yayo, ijyane n’igihe tugezemo. Twavuye mu buryo bwa Analog, ubu turi mu isi ya Digital.
Umuturage yakagombye kuba ashobora kugura Package imwe y’ukwezi, ikubiyemo Internet na Calls, akishyura igiciro kimwe gihamye. Iyo package ikamufasha gukoresha Internet no guhamagara mu gihe cy’iminsi 30, aho guhora agura bundles zitandukanye buri kanya.
Company na yo yashyiraho uburyo bwo kugenzura ikoreshwa (Fair Usage Policy), ku buryo umukiriya ukoresha serivisi bisanzwe atabura Internet cyangwa iminota yo guhamagara ukwezi kutarangiye.
Ibi byatuma serivisi zoroha, ibiciro birushaho gusobanuka, kandi abakiriya bakamenya neza amafaranga y’itumanaho bazakoresha buri kwezi. Digital age ikeneye na digital way of thinking.
#MTNNeedsChanges
BAKAME retweeted
🧵7/7
Bityo ikibazo gikwiye kuganirwaho uyu munsi si gusa “Ese urubyiruko rufite ibitekerezo?”
Ahubwo ni:
Ese financial system yacu ifite ubushobozi buhagije bwo kubona igitekerezo gifite amahirwe yo kubyara inyungu n’imirimo, ikagiha amahirwe—nubwo nyiracyo yaba ataragira umutungo uhagije wo gutanga nk’ingwate cyangwa aho aherereye hose ?
Kandi ku Banyarwanda baba mu mahanga, hakiyongeraho ikindi:
Ese hashyiraho uburyo bwihariye butuma capital, skills n’ibitekerezo bya diaspora bihuzwa na financing yo mu Rwanda, kugira ngo Umunyarwanda uba hanze adakomeza kuba uwo kohereza amafaranga gusa, ahubwo abe n’umushoramari wubaka ibikorwa bibyara inyungu n’akazi mu gihugu?
#FinancialInclusion #YouthEmpowerment
BAKAME retweeted
🧵6/7
Igitekerezo cyiza ntigikwiye kurangirira muri business plan
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bushyira ikibazo ku mpande zombi.
Urubyiruko rugomba gutegura imishinga ifite imibare yumvikana, market, management structure n’ubushobozi bwo kwishyura financing. Ariko financial institutions na zo zigomba gukomeza gushaka uburyo bwo gutera inkunga potential, aho gutera inkunga gusa umuntu usanzwe afite umutungo uhagije wo gutanga nk’ingwate.
Nk’uko Perezida Kagame yabigarutseho, iyo Leta igabanyije risk maze urubyiruko rugahabwa amahirwe yo gukora, inyungu ntabwo zigarukira kuri entrepreneurs bonyine. Business irakura, igatanga akazi, ikishyura imisoro kandi ikongera ibikorwa by’ubukungu.
BAKAME retweeted
🧵5/7
Bite se ku Banyarwanda baba mu mahanga cyane cyane abakiri bato bashaka gukora imishinga?
Iki kiganiro gikwiye no kugera ku rubyiruko rw’Abanyarwanda ruba hanze y’igihugu.
Hari Abanyarwanda baba mu mahanga bashobora kuba bafite income, skills, international exposure cyangwa business networks, ariko bashaka gushora imari mu Rwanda mu mishinga ya agriculture, real estate, tourism, technology, manufacturing n’izindi sectors.
Umuntu nk’uwo ashobora kugira ikibazo cyihariye: ashobora kuba adafite collateral ihagije mu Rwanda, business ye ikaba itaratangira kugira financial history ihagije, cyangwa uburyo bwo gusaba no gukurikirana financing bukaba butamworohera ari hanze y’igihugu.
Nyamara diaspora ntabwo ikwiye kureberwa gusa nk’abantu bo kohereza amafaranga mu miryango yabo. Ishobora no kureberwa nk’isoko ry’abashoramari n’abahanga bashobora kubaka enterprises, guhanga imirimo no kuzana capital n’ubumenyi mu gihugu.
Ni yo mpamvu hakwiye gukomeza kubazwa niba financial mechanisms zihari zishobora no kugira diaspora investment window yorohereza Umunyarwanda uba hanze ariko ufite umushinga viable mu Rwanda kubona financing cyangwa government-backed guarantee, hashingiwe ku bushobozi bw’umushinga bwo kwishyura no kubyara inyungu.
BAKAME retweeted
🧵4/7
Ariko ikibazo kiguma ku ishyirwa mu bikorwa
Aha ni ho ubutumwa bwa Perezida Kagame bukwiye no kubyutsa ikindi kibazo: niba uburyo bwo kugabanya risk buhari, ni ukubera iki hari urubyiruko rugifite imishinga ishobora kubyara inyungu n’akazi ariko rukavuga ko kubona inguzanyo bikigoranye?
Igisubizo ntigikwiye kuba gusa kongera amafaranga mu bigega. Hakenewe no kureba niba amakuru kuri izi gahunda agera ku rubyiruko, niba application procedures zoroshye, niba banks zikoresha guarantee mechanisms uko zagenewe, ndetse niba uburyo bwo gupima umushinga bushobora kureba viability yawo aho kwibanda cyane ku mutungo entrepreneur asanzwe afite.
Urugero, hari gahunda za BRD zigaragaza guarantee coverage ishobora kugera hagati ya 50% na 75%, bitewe n’isuzuma n’ibisabwa na gahunda. Ibi bigaragaza ko hari uburyo Leta ishobora kugabana risk n’ibigo by’imari kugira ngo business ibone financing. (hatana.brd.rw)
BAKAME retweeted
🧵3/7
Mu 2025, Guverinoma yanahuje BDF na Development Bank of Rwanda (BRD), ivuga ko intego ari ugukomeza uburyo entrepreneurs na MSMEs babona financing, harimo credit guarantees, financing ijyanye n’ibyiciro bitandukanye by’ibigo, no kwagura serivisi. BDF yari imaze gufasha businesses zirenga 40,000 binyuze muri credit guarantees mbere y’iryo vugurura. (Ministry of Finance)
Uyu munsi BRD igaragaza Credit Guarantee Scheme igamije gufasha ibigo by’imari gutanga financing ku bakiriya bashoboye kwishyura ariko bafite risk iri hejuru cyangwa badafite collateral ihagije, BRD ikagabana na byo iyo risk. Hari kandi Kataza, financing igenewe SMEs z’urubyiruko n’abagore mu byiciro birimo agriculture, tourism na hospitality. (byinshi wabisoma kuri Online website ya BRD) ariko hakenewe wokengeramo ibyorohereza urubyiruko kubona izo Loans.
BAKAME retweeted
Replying to @US_SrAdvisorAF
@US_SrAdvisorAF & @volker_turk, urgency is required to save Denise Dusauchoy Mukendi. The horrific abuse she faces in the DRC demands immediate international intervention. #SaveDeniseDusauchoy
BAKAME retweeted
🧵2/7
Nyakubwa Perezida Paul Kagame Yagize ati: “Financial systems on our continent are framed in such a way that they mostly avail capital to those who have it.”
Iki ni igitekerezo gikomeye ku rubyiruko rw’u Rwanda na Africa muri rusange. Ushobora kugira business plan nziza, isoko ry’umushinga wawe rikaba rihari, ukaba ufite ubumenyi n’ubushake bwo kuwushyira mu bikorwa, ariko banki ikagusaba ingwate y’umutungo ufite agaciro gakomeye. Ku muntu ukiri gutangira, aho ni ho urugendo rushobora kurangirira.
Leta nk’umufatanyabikorwa mu kugabanya risk
Mu gisubizo cye, Perezida Kagame yagaragaje ko Leta ishobora kugira uruhare muri “de-risking” ni ukuvuga gushyiraho uburyo bugabanya igihombo cyangwa risk ikigo cy’imari cyagira mu gihe gihaye inguzanyo young entrepreneurs badafite collateral ihagije.
Ibi ntabwo ari igitekerezo kiri mu magambo gusa. Gahunda y’igihugu cy’u Rwanda ya NST2 (2024–2029) iteganya kwagura uburyo private sector ibona finance, gukora loan products zihariye ku rubyiruko n’abagore, ndetse no gushyiraho no kongerera ubushobozi de-risking facilities, zirimo credit guarantees. (Ministry of Finance)
BAKAME retweeted
Perezida Paul Kagame ku nguzanyo z’urubyiruko: Ese igitekerezo cyiza gikwiye guhagarikwa no kubura ingwate cyangwa bimwe mubisabwa ngo uhabwe Inguzanyo n’ibigo by’Imari?
Mu kiganiro n’urubyiruko rw’abashoramari mu bijyanye n’ubuhinzi n’ibiribwa (Africa Food System Forum 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku mbogamizi ikomeye ikomeje guhura n’abakiri bato bafite ibitekerezo by’imishinga: kubona igishoro n’inguzanyo mu bigo by’imari.
Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo atari uko urubyiruko rubura ibitekerezo cyangwa ubushobozi bwo gukora, ahubwo ko hari igihe uburyo bwo kubona amafaranga yo gushyira ibyo bitekerezo mu bikorwa buba bugoye, cyane cyane ku muntu udafite capital cyangwa collateral ihagije.
🧵 Threads 1/7
BAKAME retweeted
2. Bill Gates yasuye Mwulire Health Center
Nyuma yaho, Bill Gates yasuye Mwulire Health Center, aho yahuye n’Abajyanama b’Ubuzima.
Yashimye uburyo u Rwanda rwubatse uburyo bwo kugeza serivisi z’ubuzima ku rwego rw’umudugudu, binyuze mu Bajyanama b’Ubuzima bakora umurimo ukomeye wo gukingira indwara no gukurikirana ubuzima bw’abaturage.
Ni imwe muri gahunda zikunze gushimwa n’inzego mpuzamahanga.
BAKAME retweeted
Umwanya wari utegerejwe cyane muri uru ruzinduko ni uguhura na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.
Impande zombi zaganiriye ku buryo bwo kurushaho kwagura ubufatanye hagati ya Gates Foundation n’u Rwanda.
Ibyaganiriweho harimo:
* Guteza imbere ubuzima rusange
* Gukoresha Artificial Intelligence mu buvuzi
* Guteza imbere ubuhinzi bugezweho
* Gushyigikira Digital Public Infrastructure
* Kongera amahirwe y’urubyiruko mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.
BAKAME retweeted
Thank you, Me @Moisenkunda President of the @Rwanda_Bar for inspiring law students to embrace ADR. We would be honored to welcome you and the @Rwanda_Bar to the grassroots and partner with @TumenyeAmategek to advance legal literacy and peaceful dispute resolution across Rwanda!



















