DAMK RADIOTV (@DamkRadiotv) header
DAMK RADIOTV (@DamkRadiotv) profile picture

I Emotion I I Action I I Uniqueness I YouTube Channel: DAMK RADIO-TV Facebook: Damk Radio-Tv Instagram: Damk_Radiotv

Kigali
Joined February 2026
Photo by DAMK RADIOTV (@DamkRadiotv)Photo by DAMK RADIOTV (@DamkRadiotv)Photo by DAMK RADIOTV (@DamkRadiotv)Photo by DAMK RADIOTV (@DamkRadiotv)Photo by DAMK RADIOTV (@DamkRadiotv)Photo by DAMK RADIOTV (@DamkRadiotv)Photo by DAMK RADIOTV (@DamkRadiotv)Photo by DAMK RADIOTV (@DamkRadiotv)Photo by DAMK RADIOTV (@DamkRadiotv)Photo by DAMK RADIOTV (@DamkRadiotv)
🚨 AMAKURU AGEZWEHO 🚨 Binyuze mu itangazo rya Ambasade y' u Rwanda mu Misiri, u Rwanda rwafashe mu mugongo Misiri nyuma y’impanuka y’inkongi y’umuriro yafashe ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli, yabereye mu Ntara ya Giza ku wa 25 Ugushyingo 2026, igahitana abantu 31.
1
1
60
Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Uburere Mboneragihugu muri Centrafrique, Rodolphe Héritier Bonheur Doneng, n’intumwa bari kumwe, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside ziharuhukiye.
8
#IMYIDAGADURO Umuhanzikazi Bwiza na Bruce Melodie bari i Lusaka bakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Bugingo Emmanuel. Aba bahanzi bageze i Lusaka muri Zambia kuri uyu wa Kane, aho bategerejwe mu gitaramo Bwiza azamurikiramo album ye ya gatatu yise 'Home'.
19
🚨 AMAKURU AGEZWEHO 🚨 Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Ugushyingo 2026 iyobowe na Perezida Kagame yemeje imyanzuro irimo amasezerano y'ishoramari hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Bralirwa Plc yo kubaka uruganda rw'ibinyobwa mu Cyanya cy'Inganda cya Rwamagana.
1
1
16
Banki Nkuru y’Igihugu yazamuye inyungu fatizo iyishyira ku kigero cya 9,5% ivuye kuri 8,75% yari iriho mu mezi atatu ashize, biba izamuka ryo hejuru ribayeho mu myaka irenga 16 ishize kuko yaherukaga gushyirwa ku kigero cya 9% mu 2009.
🤖 Made with AI
1
1
69
AMAFOTO: Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, ari kumwe na Mugisha Etienne mu nama ya YouthConnekt Africa 2026, iri kubera muri Kigali Convention Centre kuva ku wa 25 Ugushyingo 2026. Mugisha yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga ikiganiro #MeetThePresident.
1
26
Ari mu kiganiro RWANDA NKUNDA, Umushakashatsi muri Transparency International Rwanda, Dr Gashema Bruce, yavuze ko Noteri wa Leta wohereza umuturage ku wigenga bitemewe aba ari "umukomisiyoneri wa ruswa" abazabifatirwamo bazahanwa.
1
1
85
🚨 AMAKURU AGEZWEHO 🚨 Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Ntsokoane Samuel Matekane, uri mu Rwanda mu nama ya #YouthConneKtAfrica2026, baganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n'izindi gahunda.
1
23
🚨 AMAKURU AGEZWEHO 🚨 Umwuka mubi wongeye kuzamuka mu mubano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, avuze ko ashobora kohereza ingabo mu bice bya Congo.
1
1
267
Umukinnyi w'Ikipe y"Igihugu Amavubi Joy Lance Mickels yatsinze igitego FC Barcelona muri UEFA Champions League, mu mukino Ikipe akinamo ya Sabah yatsinzwemo na FC Barcelona 1-4 akomeza kwandika amateka yo kuba Umunyarwanda utsinze igitego mu irushanwa rya #uefachampionsleague
2
32
#IMIKINO Ikipe y'Igihugu ya Morocco yamanutseho imyanya ibiri ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, ifata umwanya wa 7 ivuye ku wa 5. Ibi bibaye nyuma y'uko CAS yanzuye ko Igikombe cya Afurika 2025 cyambuwe Senegal kigahabwa iyi kile ya Morocco .
1
3
50
🚨 AMAKURU AGEZWEHO 🚨 Kuri uyu wa Gatatu,Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro, yakiriye intumwa zigizwe n’abayobozi b’imiryango itegamiye kuri leta baturutse muri Afurika y’Epfo na Ukraine baje mu ruzinduko.
38
🚨 AMAKURU AGEZWEHO 🚨 Minisitiri w’Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, atangije Inama Nkuru ya Polisi iteraniye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi, Kacyiru.
27
🚨 AMAKURU AGEZWEHO 🚨 Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko kwigenera intego n’inshingano zarwo, rushingiye ku isesengura ry’amateka no ku masomo rukuramo, aho gutegereza ko hari undi urushyiriraho icyerekezo cyangwa uruha ibindi bisubizo byoroshye.
1
1
56
Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, ubwo yatangizaga Inama ya 8 ya YouthConnekt Africa, Perezida Paul Kagame yavuze ko Inama Mpuzamahanga y’Urubyiruko rwa Afurika [YouthConnekt Africa Summit], ari gahunda y’Umugabane wa Afurika yo kwishakamo ibisubizo kandi yatanze umusaruro.
4
80
🚨 AMAKURU AGEZWEHO 🚨 Kuri Kigali Convention Centre mu Mujyi wa Kigali, hagiye gutangirizwa Inama ya 8 y’Urubyiruko izwi nka YouthConnekt Africa Summit. Urubyiruko rusaga 5000 ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika rwahuriye mu Rwanda.
1
2
35
🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨 Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yahuye n’Abanyarwanda baba muri Ethiopia abashimira uruhare bagira mu iterambere ry'u Rwanda kandi abashishikariza gukomeza gukoresha neza ubumenyi, n'ubufatanye mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry'igihugu.
2
44
#IMIKINO Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Stade y'Akarere ka Bugesera, kuri uyu wa Kabiri.
48