Bugeshi Sector (@BugeshiSector) header
Bugeshi Sector (@BugeshiSector) profile picture

Ngwino urebe umurenge wa Bugeshi mw'iterambere, Ndi Umunyarwanda twayigize intego ahari ubushake byose birashoboka.

Rubavu, Rwanda
Joined January 2022
Ngwino urebe umurenge wa Bugeshi mw'iterambere, Ndi Umunyarwanda twayigize intego ahari ubushake byose birashoboka.
1
1
1
65
Uyu munsi, Abadepite bagize @RwandaParliamnt basuye @BugeshiSector mu gikorwa cyo gusuzuma no kugenzura ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi. @RubavuDistrict @RwandaWest @RwandaAgri
2
3
1
3
348
Muri uru ruzinduko rw’abadepite, basuye ibikorwa by’ubuhinzi bitandukanye bigamije gufasha abaturage kwihaza mu biribwa ndetse no gusagurira amasoko; birimo ibyanya bigega bihinzemo ibirayi. Basuye kandi umuturage ukora ibikorwa byo gutubura imbuto z'ibirayi.
1
1
99
Muri uru ruzinduko rw’abadepite, habaye inama n'abaturage mu butumwa batanze basabye abaturage gukora cyane bakiteza imbere, kwirinda kwambuka umupaka mu buryo butemewe mu rwego rwo kwirinda Ebola, batanze n'umwanya wo kwakira ibibazo n'ibitekerezo by'abaturage.
1
45
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22/04/2026, mu murenge wa Bugeshi habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw'umurenge wa Bugeshi. @RubavuDistrict @Unity_MemoryRw @KwibukaRwanda @RwandaWest #Kwibuka32
3
2
2
139
Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza @Ishi_pacy muri @RubavuDistrict akaba n'umushyitsi mukuru yasabye abaturage ba @BugeshiSector gukomeza kubaka ubumwe n'ubwiyunge ndetse no gutoza abakiri bato indangagaciro z'ubumwe n'ubudaheranwa bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
1
67
Nyuma y'igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Habaye n'igikorwa cyo kuremera abaturage babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aribo Tuyisenge Theoneste na Nsengiyumva bahawe Inka mu rwego rwo kubafasha kwibuka biyubaka.
62
Uyu munsi, mu midugudu yose igize umurenge wa Bugeshi hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku rwego rw'umurenge wa Bugeshi iki gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Bereshi. @RubavuDistrict @Unity_MemoryRw @KwibukaRwanda #Kwibuka32
1
50
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byitabiriwe n'abaturage, abayobozi b'inzego zitandukanye zikorera mu murenge wa Bugeshi ndetse n'inzego z'umutekano.
30
Uyu munsi, Abanyarwanda n’isi yose turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye kandi Icyumweru cy'Icyunamo ku rwego rw'Igihugu n’iminsi 100 y’ibikorwa byo kwibuka. Kwibuka twiyubaka. #Kwibuka32
1
22
Kuri uyu wa 27 Werurwe 2026, mu murenge wa @BugeshiSector, mu karere ka @RubavuDistrict, hateraniye inteko rusange y'Umuryango FPR-Inkotanyi. @rpfinkotanyi
2
4
1
6
64
Baturage ba Bugeshi twese inyuma y'ikipe yacu, muzaze muri benshi dushyigikire ikipe yacu aho izakina n'ikipe ya Mudende mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026. Ni ku wa Gatanu tariki 23-01-2026, Saa 14h00 kuri Bugeshi Stadium. Bugeshi turi Indatwa Mu Mihigo. #Tuzabatsinda
1
65
Kuri icyi Cyumweru, muri @BugeshiSector twitabiriye siporo rusange. Twakoze siporo zitandukanye zirimo kwiruka, kugenda n’amaguru, habaye n'umukino wahuje Abarimu n'Abacuruzi, warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2:2. Twisuzumishije n’indwara zitandura. @RubavuDistrict
44
AKA KANYA: Ku kibuga cy'umupira cya Mutovu, hateraniye inama y'umutekano yahuje abaturage b'utugari twa Mutovu na Hehu, iyobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugeshi, Murindangabo Eric, iyi nama kandi yitabiriwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano. @RubavuDistrict
2
1
2
394
Commandant wa Station Police ya Bugeshi, Emmanuel Dushimimana yasabye abaturage gufatanya n'inzego z'umutekano gukomeza gucunga umutekano. Yagarutse ku baturage bambuka umupaka mu buryo butemewe bakajya muri Congo baciye mu nzira zitemewe, yabasabye kubihagarika kuko bitemewe.
1
47
Umuyobozi w'Ingabo mu kigo cya Kabuhanga, Major Niyibigira Jean Paul, yasabye abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe kuko zishobora kunyurwamo n'umwanzi, yabasabye kandi gukomeza gufatanya n'inzego z'umutekano kugirango barusheho kubungabunga umutekano.
31
AKA KANYA: Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugeshi, Eric Murindangabo ari mu Kagari ka Buringo aho yitabiriye Inteko y'Abaturage. Iyi nteko y'itabiriwe n'Abayobozi b'Inzego z'Umutekano, Abayobozi n'Abaturage b'Utugari twa Buringo, Butaka na Nsherima. @RubavuDistrict
2
1
78
Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugeshi, Eric Murindangabo. - Yabakanguriye abaturage gukomeza kwizigamira muri Ejo Heza - Yabasabye gukomeza gutanga umusanzu wa Mituel de Sante - Yabasabye kwirinda amakimbirane mu miryango
1
1
54
Major (Rtd) Amos Muziba, Umukozi wa @RDBrwanda muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga yasobanuriye abaturage ibyiza byo kubungabunga ibidukikije birimo guteza imbere Igihugu no kuzamura imibereho myiza y'abaturage abasaba kubungabunga Pariki y'Igihugu y'Ibirunga birinda kuyangiriza.
43