Kigali Today (@kigalitoday) header
Kigali Today (@kigalitoday) profile picture

Rwanda's Leading News Agency

Rwanda
Joined October 2011
Umunyarwenya wo muri Nigeria, Doctall Kingsley wiyita Ntakirutimana yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
2
1,380
Abanyapolitiki batatu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bandikiye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari, Scott Bessent, basaba ko ibihano byafatiwe u Rwanda mu gihe cyo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byasuzumwa, ku buryo hatabaho kubogamira ku ruhande rumwe. Ibi bikubiye mu ibaruwa yo ku wa 16 Ugushyingo 2026, yashyizweho umukono na Joe Wilson na Ryan K. Zinke, bombi bakaba ari Abadepite, ndetse na Michael Rounds, Umunsenateri uhagarariye South Dakota.
1
4
1,010
Umunyamali Mohamed Ag Ayoya yagizwe Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) muri Repubulika ya Santrafurika, anahabwa kuyobora ubutumwa bw’amahoro bwa Loni muri icyo gihugu, buzwi nka MINUSCA. Ag Ayoya asimbuye Umunyarwandakazi Valentine Rugwabiza wari umaze igihe ayoboye MINUSCA, aho yagize uruhare mu kwimakaza amahoro, umutekano no gushyigikira inzira ya politiki muri Santrafurika. Loni, ivuga ko Mohamed Ag Ayoya afite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano, ubutabazi no guteza imbere imibereho y’abaturage.
1
16
3,328
U Bushinwa bwakoze ubwoko bw’ingofero z’abatwara moto zifite ikoranabuhanga ryo kwifungura (Airbag) mu gihe habaye impanuka zikarinda uwaruyitwaye. Ni ikoranabuhanga ryatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko rikwiye no kugera mu bihugu bikunze kugira impanuka nyinshi zo mu muhanda.
6
5
29
7,983
#KTSports "Muri APR FC wowe ubwawe urinanirwa, ariko ikagira igitutu kuko buri mwaka iba ishaka igikombe." Myugariro Emery Bayisenge yavuze ko ku muri APR FC, umukinnyi yinanirwa mu bijyanye no kuyibamo kuko itanga byose bishoboka bituma abaho neza.
1
42
5,734
Rwanda and Pakistan have signed an agreement to strengthen cooperation in the legal sector, with a focus on sharing knowledge and expertise and advancing justice. The agreement was signed on Wednesday, November 18, 2026, by Rwanda’s Minister of Justice and Attorney General, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, and Pakistan’s Ambassador to Rwanda, Muhammad Naeem Khan. It covers several areas, including legal reforms, improving access to justice, training for legal professionals, and combating transnational and emerging crimes. The partnership will also enable legal institutions in both countries to exchange expertise and experiences, strengthen their operations and contribute to the advancement of justice.
1
1,233
U Rwanda na Pakistan byasinyanye amasezerano agamije gushimangira ubufatanye mu rwego rw’amategeko, hibandwa ku gusangira ubumenyi n’ubunararibonye no guteza imbere ubutabera. Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2026, na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja na Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Muhammad Naeem Khan. Aya masezerano yibanda ku nzego zitandukanye zirimo ivugururwa ry’amategeko, korohereza abaturage kubona ubutabera, amahugurwa y’abakora mu rwego rw’amategeko no guhangana n’ibyaha bikorerwa mu bihugu bitandukanye ndetse n’ibyaha bishya bigenda byigaragaza. Ubufatanye bw’ibihugu byombi buzanafasha inzego zishinzwe amategeko gusangira ubumenyi n’ubunararibonye, hagamijwe kunoza imikorere yazo no kurushaho guteza imbere ubutabera.
9
1,900
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yakiriye Etleva Kadilli, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, baganira ku bufatanye mu guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi n’abana ndetse no kubaka ubushobozi bw’abaturage. Ibiganiro byabo byibanze ku ruhare UNICEF yagize mu myaka 40 ishize imaze ikorana n'u Rwanda, ndetse n’ibikorwa ikomeje gushyigikira mu rwego rw'ubuzima. By’umwihariko, bagarutse ku nkunga UNICEF yagiye itanga mu guteza imbere serivisi z’ubuzima bw’ababyeyi n’abana, ndetse n’uruhare rwayo mu kubaka ubushobozi bw’abaturage (Human Capital). Ibi biganiro byabaye mu gihe UNICEF yizihiza imyaka 80 imaze ikorera ku rwego mpuzamahanga, n’imyaka 40 imaze ifatanya n’u Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abana n’abaturage muri rusange.
3
13
1,759
Filime Nyarwanda yitwa BEN’IMANA, yakozwe na Marie-Clémentine Dusabejambo, igiye kwerekanwa mu iserukiramuco mpuzamahanga rya filime rya Doha Film Festival ribera muri Qatar. Iyi filime yegukanye igihembo cya Caméra d’Or, kizwiho guhabwa filime zigaragaza ubuhanga n’impano nshya mu ruganda rwa sinema. Nk’uko byatangajwe, BEN’IMANA izerekanwa inshuro ebyiri muri iri serukiramuco. Ku wa 24 Ugushyingo 2026, izerekanwa saa moya n’iminota 15 z’umugoroba (7:15 PM) ahitwa Katara. Ku wa 25 Ugushyingo 2026, izongera kwerekanwa saa mbiri n’igice z’ijoro (8:30 PM), mu Nzu Ndangamurage y’Ubuhanzi bwa Kisilamu (Museum of Islamic Art).
1
27
6,195
Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda ari i Bruxelles mu Bubiligi aho yitabiriye inama yiswe Schuman Forum irebana n'ubwirinzi n'umutekano. Iy'uyu mwaka igamije kuganira ku bwirinzi n'umutekano wizewe muri iki gihe isi yugarijwe n'ibibazo by'umutekano by'urudaca.
1
1,089
U Rwanda rwahaye Liberia ibitekerezo ku kubaka amahoro arambye kigalitoday.com/amakuru/mu-r…
1
1,107
Abafite ubumuga bifuza ko bagira umubare wihariye ushingirwaho mu myanya y’akazi kigalitoday.com/amakuru/mu-r…
1
1,016
Uganda Airlines yatangije ingendo za buri munsi hagati ya Entebbe na Kigali kigalitoday.com/amakuru/mu-r…
3
1,454
Sosiyete y’indege ya Uganda Airlines yakoze urugendo rwayo rwa mbere ruhuza Entebbe muri Uganda na Kigali mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026. Ni ubwa mbere iyi sosiyete ikoze urugendo ruhuza ibihugu byombi, bikaba byitezweho koroshya urujya n'uruza rw’abagenzi hagati ya Uganda n’u Rwanda. Iyi nzira nshya ishobora kandi kugira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo n’ubundi bufatanye hagati y’ibihugu byombi.
3
10
103
9,272
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yagiranye ibiganiro na Patricia Llombart, Umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi aho byibanze ku mahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Ibi biganiro byabereye mu nama ya Schuman Forum for Security and Defence, ihuza abafatanyabikorwa batandukanye baganira ku bibazo by’umutekano n’ubwirinzi ku isi. Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Patricia Llombart yavuze ko ibiganiro yagiranye na Minisitiri Marizamunda, bishimangira ko amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, muri Afurika no ku isi muri rusange ari iby’ingenzi. Yongeyeho ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje kwiyemeza gushyigikira ibikorwa bigamije kwimakaza amahoro n’umutekano.
2
5
1,449
U Rwanda rwagaragarije Liberia ubunararibonye mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge no kubungabunga amateka, hagamijwe gufasha icyo gihugu kubaka inzego zishimangira amahoro arambye. Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Eric Mahoro, uyoboye intumwa z’u Rwanda mu nama ya mbere ya Komite Nyobozi ishinzwe gushyiraho Inzu Ndangamurage y’Amahoro, Ubwiyunge n’Urwibutso muri Liberia. Iyo nama yabereye i Monrovia, ifungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Liberia, Joseph Nyuma Boakai, Sr., ihuriza hamwe abahagarariye Guverinoma ya Liberia, Afurika y’Epfo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga. Eric Mahoro yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gushyiraho inzego zibungabunga amateka. Yagarutse ku nkingi eshatu z’ingenzi u Rwanda rushobora gusangiza Liberia. Harimo ukubungabunga amateka n’ububiko bw’inyandiko, hagamijwe kurinda ukuri ku byabaye, guha icyubahiro abazize Jenoside no kwigisha ibisekuru bizaza. Hari kandi guteza imbere uburezi bugamije guha urubyiruko n’abaturage muri rusange ubumenyi n’ubushobozi bwo gukumira amakimbirane no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo ndetse no guhuza abaturage no kubashishikariza kugira uruhare mu biganiro bigamije kwimakaza ubumwe n’isanamitima kuva ku rwego rw’ibanze.
46
1
52
2,045
Ambasaderi w’u Rwanda muri Danemark no mu bihugu byo mu Majyaruguru y'i Burayi, Diane Gashumba, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye kugira uruhare rukomeye mu bikorwa mpuzamahanga bigamije guteza imbere abagore n’abakobwa, anagaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera muri urwo rwego. Ibi yabigarutseho ku wa 17 Ugushyingo 2026, ubwo yitabiraga inama yiswe Copenhagen Day of Action: From Declaration to Delivery, yateguwe n’Inama y’Abaminisitiri b’Ibihugu byo mu Majyaruguru y'i Burayi (Nordic Council of Ministers) ku bufatanye n'umuryango wa Gates Foundation. Ambasaderi Gashumba yitabiriye ikiganiro cyasoje iyi nama cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “What Collective Action Looks Like”, cyahuriyemo abayobozi batandukanye barimo Minisitiri Sindisiwe Chikunga wa Afurika y’Epfo, Ambasaderi Norma Bertha Pensado Moreno wa Mexique, Joe Cerrell umukozi wa Gates Foundation na Karen Ellemann wo mu nama y’Abaminisitiri b’Ibihugu byo mu Majyaruguru y'i Burayi. Ambasaderi Gashumba yagarutse ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu ishoramari rigamije guteza imbere abagore n’abakobwa, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rishya mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana. Yashimangiye kandi ko ibihugu bya Afurika bidakwiye gufatwa nk’abagenerwabikorwa gusa b’iyi gahunda mpuzamahanga, ahubwo bikwiye kugira uruhare nk’abafatanyabikorwa n’abayobozi bayo. Yagaragaje ko inama ihuza Afurika n’ibihugu byo mu Majyaruguru y'i Burayi ku buzima (Africa-Nordic Health Summit) ari amahirwe akomeye azafasha kurushaho gukomeza ubufatanye hagati y’impande zombi, no guha umwanya munini ibitekerezo, ubuyobozi n’ibyihutirwa bya Afurika mu biganiro mpuzamahanga. Copenhagen Day of Action yateguwe hashingiwe ku myanzuro y’inama ya Copenhagen yibanze ku buringanire n’uburenganzira bw’abagore n’abakobwa, hagamijwe kuva ku mihigo n’amasezerano bikagera ku bikorwa bifatika.
1
3
1,520
Sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere ya Uganda Airlines yatangije ku mugaragaro ingendo zayo zihuza Entebbe na Kigali, ikaba ari indi ntambwe mu kurushaho guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’u Rwanda na Uganda, nk'ibihugu by’ibituranyi. Izi ngendo nshya zitezweho koroshya urujya n'uruza hagati ya Kigali na Entebbe, kongera amahirwe mu bukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari, ndetse no kurushaho gushimangira ubufatanye n’imikoranire mu karere. @UG_Airlines
1
1,907