Official Account of Rwanda Broadcasting Agency (RBA). Home of @RwandaTV ||@Radiorwanda_RBA || @MagicFM_Rw || @KC2_RW || @MagicSportsTV_ & 5 Community Radios

Kigali, Rwanda
Joined October 2012
VIDEO On Monday, the Nigeria's Chief of Army Staff, Lieutenant General Waidi Shaibu, visited the Rwanda Defence Force Headquarters in Kigali as part of his 5-days visit in Rwanda. Together with his delegation, Lt. Gen. Shaibu also visited the Kigali Genocide Memorial and paid tribute to the victims of the 1994 Genocide against the Tutsi. #RBANews
5
1,995
📸AMAFOTO📸 Ikipe y'Igihugu ya Uganda y'Abatarengeje imyaka 17 yishimiye kwegukana Irushanwa rya CECAFA U17, itsinze Somalia kuri penaliti 6-5 nyuma yo kunganya 0-0. Umukino wa nyuma w’iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda, wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Mbere. #RBASports 📸: @bahizi_imela
1
2
2,605
Uganda yabaye iya mbere, Somalia yasoreje ku mwanya wa kabiri n’u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu ni byo bihugu bizaserukira Akarere ka CECAFA mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2027. #RBASports
1
261
Abanya-Uganda bihariye ibihembo byatanzwe mu Irushanwa rya CECAFA U17. Muri byo harimo icy'Umukinnyi mwiza w’irushanwa wabaye Henry Muhoozi, Umunyezamu mwiza aba David Ssegirinya mu gihe Arnold Kayemba ari we watsinze ibitego byinshi [4]. #RBASports
219
Kuri uyu wa Mbere, Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka, Lt Gen Waidi Shaibu, yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kiri ku Kimihurura, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu arimo kugirira mu Rwanda kuva ku wa 18-23 Ukwakira 2026. Lt Gen Waidi Shaibu yavuze ko uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi. #RBAAmakuru
5
1,896
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, Alice Uwase, yitabiriye inama mpuzamahanga yigaga ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika, ibera i Accra muri Ghana. Iyi nama yateguwe n’Umwami wa Ashanti, Otumfuo Osei Tutu II, binyuze mu muryango wa Ashanti Green Initiative, ifungurwa na Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama. Uwase yashimangiye ko ibihugu bya Afurika bikwiye gufatanya, gusangira ubunararibonye n’imikorere myiza, no kubaka urwego rw’ubucukuzi rurambye, kugira ngo uyu Mugabane ugire uruhare runini mu nyungu zikomoka ku mutungo kamere wawo. #RBAAmakuru
2
1,879
"Ibibazo byo ntibyabura." Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yerekanye ko uretse ikibazo cy'abantu benshi basaba serivisi ku rwego rw'Akagari, hari n'ikibazo cy'ubumenyi.#RBAAmakuru #WaramutseRwanda ▶️ tinyurl.com/n559va54
1
2,138
Amazina y’abakozi bashya mu Kagari mu Turere two mu Mujyi atandukanye n’ay’utwo mu bice by’icyaro. Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Rushisha Charles, yasobanuye iby’impinduka zakozwe mu miyoborere y’Akagari. #RBAAmakuru #WaramutseRwanda ▶️ tinyurl.com/n559va54
1
1
15
3,811
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, ari i Lusaka muri Zambia, aho yitabiriye inama ya 20 isanzwe ihuza Abaminisitiri bo mu Muryango Mpuzamahanga w'Ibihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari (ICGLR). Iyi nama igamije kurebera hamwe uko umutekano uhagaze mu Karere no kuganira ku bufatanye bw’ibihugu mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye amahoro n’umutekano. #RBAAmakuru
6
2,862
“Iyo urebye iyi politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi, umuturage ahantu atangirira ni ku Kagari.” Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yashimangiye impamvu ari ngombwa kubakira ubushobozi urwego rw’Akagari. #RBAAmakuru #WaramutseRwanda ▶️ tinyurl.com/n559va54
1
4
2,755
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yasabye abitabiriye amahugurwa y'Umuryango w'Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, gutahiriza umugozi umwe hagamijwe kubaka urwego rw'ubutabazi bwihuse kandi bugamije kubungabunga umutekano w'abaturage n'ibyabo. #RBAAmakuru
2
13
79
9,354
Kuri uyu wa Mbere, Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Muhizi Innocent, yashyikirije Umuyobozi w’Ikirenga wa Brunei, Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu. Ni intambwe iharura inzira yo kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere imibanire n’imikoranire hagati y’abaturage babyo no kwagura amahirwe mu bucuruzi n’ishoramari hagamijwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. #RBAAmakuru
1
4
4,327
📹AMASHUSHO 📹 Abakozi b'Urwego rw'Akagari baherutse kugirwa batatu bavuye kuri babiri kuva mu 2011 muri gahunda itareba Uturere tw’Umujyi wa Kigali. Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Rushisha Charles, yagarutse ku mpamvu hafashwe uyu mwanzuro wo kongera umubare w’abakozi b’Akagari.#RBAAmakuru #WaramutseRwanda ▶️ tinyurl.com/n559va54
2,241
Massage ifasha iki abakinnyi bo gusiganwa ku magare? Ni ibiki byo kwitwararika nyuma yo kuyikorerwa? Tujyane mu cyumba cya massage, aho abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku Magare bari kwitegura Shampiyona Nyafurika y’Amagare izabera i Kisumu muri Kenya, tariki ya 21-25 Ukwakira 2026. #RBASports
2,575
Guhera ku wa Gatandatu, tariki 24 Ukwakira 2026, mu Rwanda hazatangira amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Gihugu hose. Abaturage babwiye RBA ko biteguye kwihitaramo abazakomeza kubafasha mu rugendo barimo rw’iterambere. #RBAAmakuru ▶️ tinyurl.com/3dfnkxe4
1
7
2,970
🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨 Ikipe y'Igihugu ya Uganda y'Abatarengeje imyaka 17 yegukanye Irushanwa rya CECAFA U17, itsinze Somalia kuri penaliti 6-5 nyuma yo kunganya 0-0. Ni ku nshuro ya gatanu Uganda yegukanye iri rushanwa, inakatisha itike y’Igikombe cya Afurika U17, kizabera muri Maroc mu 2027. #RBASports
1
2
31
3,577
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko Seminari Nto ya Ndera yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo, yatanze umusanzu mu kurerera u Rwanda no gufasha abahize kuba umusemburo w'iterambere ry'Igihugu. Yabitangaje kuri iki Cyumweru, ubwo yari mu muhango wo kwizihiza Yubile y'imyaka 50 ya Seminari Nto ya Ndera. #RBAAmakuru ▶️ tinyurl.com/3dfnkxe4
2
1
8
4,439